Umuhanzi Nizzo Kaboss ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz nyuma y’iminsi yibereye i Dubai benshi bakemeza ko yagiyeyo agiye gusura umugore we yagize icyo abitangazaho ndetse anatangaza nejo hazaza ha Urban Boyz.

Nizzo yatangaje ejo hazaza ha Urban Boyz

Nizzo Kaboss wibereye i Dubai ndetse akaba anaherutse kwitabira igitaramo cy’icyamamare Omario nyuma yaho byavugwaga ko yaba yaragiye i Dubai kureba umugore we yahakanye aya makuru ndetse atangaza ko yagiyeyo agiye kuruhuka dore ko mu minsi mike ateganya kugaruka mu Rwanda agakomezanya ibikorwa bya Urban Boyz na mugenzi we Humble Jizzo kuri ubu wibereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nizzo yatangaje ejo hazaza ha Urban Boyz

Nkuko Nizzo yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda yatangaje ko atagiye kureba umugore we ahubwo yagiye kwiruhukira aho yagize ati ” Njye nagiye Dubai gutembera no kuruhuka ntabwo nagiye kureba umugore, hoya rwose nibaza ko ntacyo byantwara ariwe nagiye kureba nkabibemerera ariko siko bimeze. Nari nagiye gutembera ndetse no kuruhukaho gake “.

Nizzo yatangaje ejo hazaza ha Urban Boyz

Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yagiye i Dubai ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 aho ateganya kugaruka mu minsi iri imbere cyane ko ateganya kuzagera mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2018 aho atangaza ko nagaruka azaza aje gufatanya na Humble Jizzo nawe byitezwe ko azaba avuye muri Amerika bakongera gukora mu nganzo bagashimisha abakunzi ba muzika yabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU