Umugore Rosangela Almeida dos Santos wo muri Brasil byakekwaga ko yapfuye yahambwe ari muzima amara iminsi 11 yose arwana no gusohoka mu isanduku ariko ntibyamukundira birangira apfuye.

Abavandimwe ba Rosangela Almeida dos Santos, w’imyaka 37, bavuga ko uyu mugore yagerageje gusohoka mu isanduku yari yahambwemo ariko ntibyamushobokera.

Uyu mugore wari washyinguwe mu irimbi ryitwa Riachao das Neves riherereye mu majyaruguru ya Brasil. Abaturage baturanye n’iri rimbi babwiye abavandimwe b’uyu mugore ko bamuhambye ari muzima nyuma yo kumva urusaku rwaturukaga muri iyi mva.

Nyuma yo gufungura imva ye basanze umurambo we ufite ibikomere ku ntoki ndetse no ku mutwe yatewe no kurwanyarwanya ngo arebe ko yasohoka ariko bikaba iby’ubusa.

Imva yanguwe nyuma y’iminsi 11 basanga umurambo ugishyushye

Aba bavandimwe be baketse ko yapfuye nyuma yo guhagarara k’umutima inshuro 2 zose maze ikiriyo kirakorwa ashyingurwa taliki ya 28 Mutarama uyu mwaka. Gusa kuri ubu birakekwa ko yari akiri muzima ndetse ko yamaze hafi iminsi 11 yose arwana no gusohoka muri iyi mva bikamunanira.

Umutangabuhamya yavuze ko yageze iruhande rw’iyi mva akumva umuntu ataka maze akabanza gukeka ko ari abana bakiniraga hafi aho bari kumukinisha gusa ngo yongeye kumva umuntu atakira muri iyo mva. Yongeyeho ko isanduku yari ashyinguyemo yari ifungishije imisimari gusa ubwo bamwe mu muryango bapfumuraga iyi mva basanze imwe muri yo yakutse ndetse umurambo wakomeretse bigaragara ko yagerageje uko yasohoka biranga. Iyi mva yafunguwe taliki ya 9 Gashyantare basanga nyakwigendera yaramaze gushiramo umwuka.

Ubwo bafunguraga iyi mva kandi basanze umurambo ugishyushye. Polisi yahise itangira iperereza ndetse umuryango wa nyakwigendera utanga ikirego. Polisi ivuga ko nibiba ngombwa uyu murambo uzongera ugatabururwa kugirango hamenyekane ukuri k’uko byagenze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU