Abaturage batuye mu mudugudu wa Kagunga mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko nta makuru bafite ku bijyanye n’ ugomba kubaha ingurane, kubishyura amafranga y’imitungo yabo.

Aba baturage b’i Nyamirambo bamaze kubarirwa ngo bimuke ariko ngo hari abaza biyita ko bahagarariye umushoramari bakishyura bamwe muri bo amafaranga bemeza ko ari make.

Ntibazi ugomba kubaha ingurane, cyane ko bari guhabwa amafaranga make



Aba baturage bo mu karere ka Nyarugenge, ngo barifuza ko bahabwa amakuru ahagije ku ibarura ryakozwe ku butaka bwabo ngo bamenye agaciro k’imitungo yabo n’ ugomba kubaha ingurane.

Cezar Dusabeyezu ukuriye ibijyanye n’ubutaka mu karere ka Nyarugenge yavuze ko iyo atari Leta yimura abaturage, umushoramari ariwe wivuganira nabo nkuko biteganywa n’amategeko.

MURENZI Daniel uhagarariye abashoramari b’abanyarwanda baba mu mahanga yavuze ko mu kwishyura aba baturage ngo bakurikiza icyo itegeko riteganya, ikindi ngo kuri we yemerako nta makuru koko ahagije abaturage bafite, ariyo mpamvu ngo agiye gusaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo, baherekejwe n’abo mu karere ka Nyarugenge bakegera abaturage bakabereka ikipe ari gukorana nayo muri iki gikorwa cyo kwishyura no kwimura abantu.

Aha muri uyu mugudu wa Kagunga mu kagari ka Gasharu, igishushanyo mbonera, kigaragaza ko hazubakwa inzu z’abashoramari b’abanyarwanda baba muri Tanzaniya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU