Ikipe ya APR FC nyuma yo guhagarika bamwe mu bakinnyi ibaziza imyitwarire idashyitse, ubu ikipe ya APR FC  yamaze kongeramo bakinnyi 2 bashya yasinyishije mu minsi yashize, yamaze kubongera ku rutonde rw’abakinnyi izakinisha mu mikino nyafurika.

APR FC yongereye 2 ku rutonde rw'bazakina CAF

Ikipe ya APR FC izahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo ku Cyumweru  yerekeza muri Mali gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup na Djoliba AC.

Iyi kipe ya APR FC izaba ifite abakinnyi babiri itakoresheje mu ijonjora ribanza aribo Iranzi Jean Claude na Nshuti Dominique Savio batari bakabonye ibyangombwa bibemerera gukina imikino nyafurika kuko basinyiye iyi kipe yaramaze gutanga urutonde rw’abakinnyi izifashisha.

Ikipe ya APR FC yamaze kwishyura amadorari 500 kuri buri mukinnyi umwe muri CAF kugira ngo aba basore bongerwe ku rutonde nk’uko amategeko abiteganya ndetse ngo ni byangombwa byabo byarabonetse nyuma kudakina aijonjora ribanza ikipe yabo ikina na Anse Reunion ubu biteguye guhangana na Djoliba AC muri iki cyiciro bakaba banayisezerera.

Nk’uko bigaragara ni umukino uteganyijwe ku itariki ya 6 Werurwe  2018 gusa andi makuru avuga ko uyu mukino ushobora kuba kuwa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018 kugira ngo bizafashe ikipe ya APR ishobora kuzava mu Rwanda imaze gukina umukino w’umunsi wa 13 na Etincelles kuwa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bavuga ko n’ubwo kuri Gahunda biteganyijwe ko umukino uzaba tariki ya 6 Werurwe 2018 bo babwiwe ko umukino uzaba tariki ya 7 Werurwe 2018.

Biteganyijwe ko iyi kipe izagerayo ku Cyumweru ni njoro ikaba yakora imyitozo kuwa Mbere, kuwa Kabiri igakorera imyitozo ku kibuga cya Stade du 26 Mars kizakira uyu mukino kikaba n’ikibuga cya Djoliba cyakira abantu ibihumbi 5

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU