Ni kenshi abafana ba nyina w’umuhanzi ,Diamond Platnumz bagiye bamushinza kudafata kimwe abuzukuru be, aho yagaragazaga ugutonesha gukomeye ku bana ba Zari yabyaranye na Diamond akirengagiza umwana, uyu muhanzi yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.



Iri toneshwa ryakorwaga n’uriya mukecuru, Sanura Kasimu uzwi nka Mama Dangote yarikoraga ahanini ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abo buzukuru be (Tiffah na Nillan) nyamara bikavugwa ko yanga urunuka Hamisa n’umwana we. Gusa kuri ubu Sanura yemereye abafana be ko agiye gutangira gushyira hanze amafoto y’umwana wa Hamisa.

Nyina wa Diamond yakunze kugaragara ari kumwe n’abana ba Zari.
Nyina wa Diamond yakunze kugaragara ari kumwe n’abana ba Zari.

Ni mu butumwa uyu mukecuru yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abafana be bamubaza impamvu adakunze gushyira hanze amafoto y’uriya mwana, maze mu kubasubiza avuga ko badakwiye kugira impungenge ngo kuko mu minsi mike aratangira kugaragaza umwana wa Hamisa ku rukuta rwe ngo kuko nawe ni umwuzukuru we kandi ngo aramukunda cyane.



Ngubu ubutumwa bwa nyina wa Diamond.
Ngubu ubutumwa bwa nyina wa Diamond.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU