Nyuma y’aho itsinda rigizwe n’abakobwa babiri,Charly na Nina batangaje ko bamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwabarebereraga ibikorwa byabo by’umuziki [manager] Alexis Muyoboke bari bamaranye igihe kitari gito, kuri ubu Muyoboke yagize byinshi atangaza ku kuba yasezerewe n’iri tsinda.

Nyuma yo gutandukana na Charly na Nina, Alexis Muyoboke yatangaje amagambo akomeye

Isezererwa ry’uyu mugabo Muyoboke n’aba bakobwa ryatangiye kumenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, ubwo aba bakobwa babitangazaga babinyujije ku rubuga rwa Instagram. Gusa mu kiganiro Alexis Muyoboke yagiranye na City Radio muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko Charly na Nina bamusezereye bidasubirwaho ndetse avuga ko nawe byamutunguye cyane ko bamuhamagaye babimumenyesha atari mu Rwanda.

Yagize ati :“ Baraye bampamagaye nimugoroba nari i Burundi, turicara barabimbwira nuko ndababwira nti ,ibyo mwabitekerejeho, barambwira bati ‘yego’,Nagerageje kubabaza niba hari ikibazo dufitanye kuko aribwo twari tukivana Uganda gukora indirimbo nshyashya ‘Try me’. Twavuganye ko tuza kongera kubiganiraho ngiye kubona mbona saa munani z’ijoro bashyize kuri Instagram ubutumwa bugaragaza ko bansezereye.”

Yavuze ko kuba aba bakobwa bamusezereye kuri we abifata nk’ibisanzwe cyane ko yakoze icyo yagombaga gukora ndetse bakaba banatandukanye nta kibazo na kimwe bafitanye.
Yagize ati “Iyo umwana yakuze akavuga ati:’ndasohotse ngiye kwibana’, uramureka akagenda. Muyoboke ni wawundi wiyemeje gufasha umuhanzi w’umunyarwanda kandi akamugeza heza hashoboka.”



Nyuma yo gutandukana na Charly na Nina, Alexis Muyoboke yatangaje amagambo akomeye

Yakomeje avuga ko n’ubwo bamusezereye ariko ngo hari imishinga myinshi yarimo amafaranga bafatanyije gutegura, ngo kuri we yumva agomba kutabiha agaciro akabireka kuko batigeze babana nabi mu gihe bamaze bakorana.

Twibutse ko Alex Muyoboke umaze kumenyekana cyane mu kuzamura impano z’abahanzi batandukanye mu Rwanda, yari amaranye igihe kigera ku myaka 4 n’amezi afasha Charly na Nina mu kumenyekanisha no kureberera ibikorwa byabo bijyanye n’umuziki.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU