Zari uherutse gutangaza kumunsi w’abakundanye (St Valantin ) ko yamaze gutandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz kuri ubu hamaze kumenyekana undi muhanzi wifuza guhoza amarira Zari no kumufasha kurera abana.

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz habonetse undi muhanzi wifuza guhoza amarira Zari

Mu gihe nta minsi myinshi irashira Zari atangaje ko yamaze gutandukana na Diamond Platnumz aho yagendaga amushinja kumuca inyuma kuri ubu hagaragaye umuhanzi wifuza gufasha Zari no kumufasha kurera abana.

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz habonetse undi muhanzi wifuza guhoza amarira Zari

Alex Opox wamenyekanye nka Ringtone akaba ari umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wo mu gihugu cya Kenya akaba yasabye Zari ko yamwemerera bagashyingiranwa ndetse amusezeranya kuzamufasha kurera abana be batanu yaramaze kubyara harimo na babiri ba Diamond Platnumz.

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz habonetse undi muhanzi wifuza guhoza amarira Zari

Nkuko Ringtone yakomeje abitangaza akaba yatangaje ko kuri ubu Zari akeneye umugabo umujyana mu rusengero kuko atari yabibona aho yagize ati “Zari akeneye umugabo umufasha kugera ku rusengero ndetse akamuhuza na kristu,ibi byose Diamond ntabyo yigeze amuha,ndasaba nomero ya Zari uramutse uyifite umfashije wayinyoherereza. umugabo ni uzi Imana naho imitungo nk’iriya afite n’abandi benshi barayifite hano muri Kenya, ikindi kandi ntakibazo uyu mugore aramutse azanye n’abana twafatanya kubarera”.

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz habonetse undi muhanzi wifuza guhoza amarira Zari

Uyu muhanzi kandi wo mu gihugu cya Kenya akaba atari ubwa mbere yifuza icyamamare muri Tanzaniya dore ko n’ubwambere yigeze kwifuza kuba yashyingiranwa n’umuhanzikazi Ray C nyamara ntibize kumuhira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU