Irakoze Vanessa wabarizwaga muri Miss Rwanda 2018 warangwaga na nimero 5, nyuma yo gutIsindwa irushanwa hari byinshi ngo ashobora kuba agiye gukora kandi bizamugirira akamaro.

Irakoze Vanessa yavuze ibyo agiye guhugiramo

Irakoze Vanessa waragwaga na nimero gatanu(5) kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo yagarutse mu buzima busanzwe bwe bwa buri munsi , aho ubusanzwe ari umunyeshuli muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, mu ishami ry’itangazamakuru ndeste n’itumanaho.

Irakoze Vanessa yavuze ibyo agiye guhugiramo

Ubwo yaganiraga na Touch Rwanda.com yavuze ko yanyuzwe ni byavuye mu marushanwa yararimo ya nyampinga ndetse anavuga ko nyuma yo kwakira intsinzwi yabyo ko ubuzima bugiye gukomeza ndetse akaba anafite byinshi byo gukora bizanamubyarira inyungu.

Yagize ati:” nanyuzwe nibyavuye mu marushanwa kandi ubu namaze gukomeza ubuzima busanzwe nkaba nshaka no gutangira gukora ibintu byazangirira akamaro”

Irakoze Vanessa yavuze ibyo agiye guhugiramo

Muri ibyo bintu yavuze ashaka gukora, yavuze ko ashaka gushyira ingufu mu masomo ye, dore ko ngo yaba yarasubiye kwishuli yaratakaye cyane mu masomo bitewe n’igihe yamaze atiga, aho yabarizwaga muri boot camp, ahabarizwaga abari mu irushanwa.

Irakoze Vanessa nubwo yavuze ko agiye gushyira ingufu mu kwiga amasomo ye, yanavuze ko bitazamubuza gukorana n’amacompany atandukanye mu gutegura imishinga imwe n’imwe ndeste no kuyimurika.

Irakoze Vanessa yavuze ibyo agiye guhugiramo

Nyuma yibi yatangaje ko ashaka gutangira gukorana na company atashatse gutangaza, kubijyanye no kubafasha kumurika ibikorwa byabo. Yavuze ko iyo company azayitangaza yamaze gutangira gukorana nabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU