Kuwa gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 nibwo Moses Nakintije Ssekibogo (Mowzey Radio), umuhanzi wakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no mu bihugu bitandukanye birimo n’uRwanda yashyinguwe, ariko mbere yo kumushyingura haje imiryango 3 itandukanye, bose buri umwe uvuga ko yari umwana wabo.

Umuryango umwe waturutse ahitwa Toro muri Uganda, undi uturuka ahitwa Busoga, naho uwa 3 uturuka mu gihugu cy’uBurundi. Gusa nk’uko amakuru abivuga, umuryango waturutse Busoga ukaba afite amahirwe y’uko Mowzey Radio yaba ari uwabo kuko bafite umusore usa na nyakwigendera ku buryo byaba bishoboka ko bavukana.



N’ubwo abo bose barwanira umurambo wa nyakwigendera, nyina wa Radio Mowzey nta kintu yigeze atangaza ngo avuge ise wa Radio Mowzey, ahubwo yavuze ngo mu ndeke ndirire umwana wanjye abo barwanira umurambo kuva cyera akiri muzima babagahe?

Jane Kasubo Nyina wa Mowzey Radio
Jane Kasubo Nyina wa Mowzey Radio

Umunyarwandakazi akaba umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye abana 2 na Radio nawe yagiye gushyingura umugabo we.

Umunyarwandakazi akaba umuhanzikazi Lilian Mbabazi babyaranye abana 2 na Radio
Umunyarwandakazi akaba umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye abana 2 na Radio

Balaam Barugahara n’umwe mu bategura ibitaramo muri Uganda ndetse akaba inshuti ya nyakwigendera niwe wari ukuriye igikorwa cyo gushyingura nyakwigendera Radio Mowzey akaba yavuze ko ntacyo yabaza nyina wa nyakwigendera kubirebana na se wa Radio Mowzey. Yagize ati: “Icyo ndeba ubu n’uburyo twashyingura mugenzi wacu mu cyubahiro naho abo barwanira umurambo bazajye muri DNA kuko ibyo bisaba umwanya wo kubijyamo kandi ubu ntawo dufite”.

Umugabo witwa George Katebe Asiimwe ahera he yiyita se wa Mowzey?
Katebe uko yangana abyara Mowzey Radio nkuko abivuga mu mafoto yazanye.
Kateebe Asiimwe yerekana uko yangana abyara Mowzey Radio nkuko abivuga mu mafoto yazanye.

Uyu mugabo Kateebe, umushoferi utwara imodoka ziva Kampala zijya ahitwa Fort Portal muri Toro, yaje yitwaje amafoto yerekana uko yasaga cyera ubwo yabyaraga Radio Mowzey mu bihe by’Intambara ya Museveni. Yongeyeho andi mafoto y’umuhungu we w’umuhanzi usa na Radio Mowzey witwa Bonny Mulungi basa nk’intobo akaba avuga ko ariwe ukurikira nyakwigendera ndetse n’ingeso barazihuje ku buryo avuga ko basa na se kandi ariwe bakurikije n’imico byose.



Bonny M avuga ko asa na Mowzey Radio ndetse ngo niwe umukurikira
Bonny Mulungi avuga ko asa na Mowzey Radio ndetse ngo niwe umukurikira

Balaam yavuze ko uyu mugabo Kateebe ibyo avuga bishobora kuba bifite ukuri ati: ” George Kateebe ibyo avuga bishoboka ko byaba ari ukuri, ariko ntago twapfa kubyemera muri aka kanya gato ariko nyuma bizakurikiranwa ukuri kumenyekane.”

Uyu mugabo witwa Kateebe yabwiye itangazamakuru ko yari Manager wa Hotel imwe muri Kampala cyera ahitwa William Street ariho yamenyaniye na nyina wa Radio barakundana nyuma bararyamana, hashize amezi 4 nibwo nyina wa Radio yongeye kumubwira ati cya gihe wanteye inda undi ntiyabifata nk’ukuri hanyuma Kateebe yasubiye Toro hashize igihe yumvise inkuru ko nyina wa Radio yabyaye umuhungu.

Abantu baribaza impamvu kuva icyo gihe kugeza ubu aribwo Kateebe aje kuvuga ko Radio Mowzey ari umwana we? We akavuga ko impamvu ari uko yari afite undi mugore wemewe n’amategeko adashaka ko bimenyekana kuko byari gusenya urugo kandi na nyina wa Radio Mowzey nawe akaba yararakaye cyane kubera Kateebe kutamufasha ubwo yari atwite bituma atavuga se w’umwana .

Kateebe avuga ko yagerageje inshuro nyinshi gushaka umwana we ngo baganire amwibwire, ndetse ajya Makindye aho nyakwigendera yabaga ariko kubera abazamu bakarishye bamubuza kwinjira asubirayo. N’ubwo yabujijwe kwinjira mu rugo rw’umuhungu we ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje gukurikirana amakuru ageze aho yumva ko umuhungu we yakoze akabari ahitwa Wandegeya, naho yagiyeyo maze asanga adahari asigira abo yahasanze nimero ya Telephone ndetse n’urwandiko ruvuga ko ari se umushaka aze kumuhamagara bavugane.

Kateebe agira ati: “Iby’abahanzi murabizi kugirango umufatishe ntibiba byoroshye ariko nageze aho ndavuga nti reka mbe nihaye igihe kizagera nzamubona, none arapfuye sinareka amaraso yanjye ngo azimire gutyo kandi mpari.” 

Kateebe yakomeje avuga ko akimara kumva ibyabaye kuri Radio Mowzey niwe wafashe iya mbere ajya kumureba aho yari mu bitaro, ahageze arabibwira, avuga ko ari se ariko bahise bazana abasekirite baramusohora.

Nyuma yo guhura kwa Kateebe na nyina wa Mowzey Radio, yagiye kujya kuba ahitwa Jinja, ari naho yabyariye Mowzey ndetse ari naho yigiye kugeza akuze. Abavugaga ko ari Umusogo akaba ariho babihera kubera ko ariho yavukiye akanahakurira, bityo bakumva ko umwana ari uwabo ndetse akwiye gushyingurwa iwabo Busoga, ndetse bakaba bagiye kuri polisi ya Katwe muri Kampala kugirango ibafashe babahe umurambo wabo.

Abavuga ko se ari umurundi bo babikura he?

Amakuru avuga ko mu bihe by’intambara ya NRA yatumye Perezida Yoweli kaguta Museveni afata ubutegetsi, icyo gihe nyina wa Mowzey Radio hari umugabo w’umurundi bamubonanye nawe kandi bakamarana iminsi, bityo rero bakaba bavuga ko ariwe babyaranye Mowzey, nabo bakaba barohereje abantu bamaze kumva ko yapfuye, kugirango bavuge ko umwana wabo bamushaka kandi bafite gahunda yo kumushyingura ku cyumweru.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU