Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wiyise Oda Paccy muri Muzika yatangaje igihe azakorera ubukwe, agasezera burundu mu buzima bwa Gikumi.

Oda Paccy yabyaranye na Producer Lick Lick
Oda Paccy yabyaranye na Producer Lick Lick




Paccy ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ndetse bakunzwe mu Rwanda akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Ntago mbyicuza, Igitego, Igikuba, Niba Ari Wowe, No Body n’izindi.

Uyu muhanzikazi yabyaranye na Producer Lick Lick umwana umwe bita “Linka Mbabazi” gusa iby’urukundo rwabo ntago byakomeje kubera ko Lick Lick yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntibongera kubonana.

Kuri ubu, Oda Paccy yatangaje ko Arimo kwitegura gukora ubukwe mu gihe kitarengeje umwaka, bishatse gusobanura ko muri 2019 Oda Paccy azarushinga.

Oda Paccy yavuze ko mu gihe kitarenze umwaka, azaba yamaze gukora ubukwe
Oda Paccy yavuze ko mu gihe kitarenze umwaka, azaba yamaze gushinga urugo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU