Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip-hop akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro hano mu Rwanda, Pacson yatangaje impamvu ashaka kuba ahagaritse umwuga w’itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com yavuze kuva uy’umwaka watangira afite intego yo kuba ahagaritse umwuga w’itangazamkuru, kuko ngo bibangamira impano ye y’umuziki.



Ibi yabivuze muri aya magambo agira ati; ” Nabaye umunyamakuru kubera ko nari umuhanzi, niyo mpamvu rero icyatumye mba uwo ndiwe ubu, ngomba kugiha agaciro. Ubu ndashaka kuba ndetse itangazamakuru ahubwo nshyire ingufu zanye mu muziki wanjye.”

Pacson ngo agiye kureka itangazamakuru
Pacson ngo agiye kureka itangazamakuru

Pacson ubusanzwe ni umuhanzi watangiye umuziki we mu mwaka wa 2003, ndetse  aza no kuzamura abahanzi banyuranye yifashishije indirimbo za All Star.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU