Mu gitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma Mowzey Radio, Padiri Deogratius Kateregga Kiibi  yahamagariye abahanzi kwitwararika no kwiyubaha mu rwego rwo kubungabunga impano n’ ubuzima bwabo bakareka kubipfusha ubusa.

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi yagiriye inama ibyamamare byigira intakoreka



Padiri Deogratius yagize ati: “Ibyamamare byinshi byirengagiza Imana kandi ari yo yabahaye impano bigatuma bareka inzira za kiliziya, insengero ndetse n’ imisigiti bakagarurwa ari uko bashizemo umwuka baje gusengerwa.”

Padiri Kateregga yakomeje kandi avuga ko ntakwirengagiza ko  kwamamara no gutunga amafaranga menshi bituma ibyamamare byinshi bitekereza ko biri intakoreka ahubwo bikumva byagenda hirya no hino bikubita abantu bose bahuye mu buryo bishakiye.

Padiri  Kateregga yaboneyeho umwanya wo gusaba ibyamamare byo muri  Uganda kureka ibiyobyabwenge n’ubuzima bwo gusesagura ahubwo bakagendera mu murongo ububaka ukubaka n’umuryango.

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi yagiriye inama ibyamamare byigira intakoreka



 Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu benshi b’ ibyamamare bamara kubona ubutunzi bwinshi bahitamo guta abagore babo n’ imiryango ahubwo bagahitamo kwibera mu tubari tw’ inzoga.”

Padiri Deogratius Kateregga yasoje ashishikariza ibyamamare gukoresha impano n’ ubushobozi bwabo mu kwiteza imbere n’imiryango yabo ndetse no gufasha igihugu muri rusange.

Padiri Deogratius Kateregga Kiibi yagiriye inama ibyamamare byigira intakoreka



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU