Mu gihugu cya Nigeria, umugabo witwa Timothy Ngwu w’imyaka 53, ubusanzwe ukora umurimo w’iyogezabutumwa,  arashinjwa kwitwazwa ijambo ry’Imana agatera inda abagore n’abakobwa barenga 20, mu gihe asanganywe abandi bagore 5 yabyaranye nabo abana 13.

Timothy Ngwu uri hagati yateye inda abagore 20



Imbere y’urukiko uyu mupasiteri yavuze ko ibyo ashinjwa yabikoze mu izina ry’Imana. Abagore bamurega basanzwe bafite ingo bubatse mu gihe abakobwa nabo ashinjwa gutera inda bo bari batarabona abagabo ariko biri mu mushinga.

Aba bose yateye inda bakaba ari abayoboke be mu itorero rye. Amaraizu, umuvugizi wa Police yo mu mugi wa Enugu yagize ati :”Pasiteri avuga ko yubashye ubushake bw’Imana bwo gutera inda uwo umwuka wera yamuhitiyemo yaba abishaka cyangwa atabishaka”. Polisi yatangaje ko ikurikiranyeho Pasiteri Timothy icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa b’abandi yitwaje ko ari Imana yabimutegetse.

Abagore n’abakobwa barenga 20 batewe inda
Abagore n’abakobwa barenga 20 batewe inda

Uwahoze ari umugore w’uyu mu Pasiteri Timothy Ngwu ariko nyuma bakaza gushwana bitewe n’ingeso mbi ze yavuze ko umugore cyangwa se umukobwa utwitiye Pasiteri aguma ku rusengero kugeza igihe abyariye kandi ngo na nyuma akomeza kwitabwaho n’itorero ayoboye.

Amakuru dukesha NollyGrioNews avuga ko uyu Pasiteri Ngwu asanzwe afite abagore 5 n’abana 13, hakiyongeraho n’abo yita ko bavutse ku bushake n’ububasha bw’Imana kandi ko nta mugore n’umwe yasambanyije atemeranyijwe no kwemera kw’Imana.



Pasiteri arashinjwa gutera inda abagore 20 basanzwe bafite abagabo

Calista Omeje na Assumpta Odo, ni abagore babiri bataye abagabo babo bisangira Pasiteri Timothy Ngwu aho bavuga ko babikoze bashingiye ku nyigisho za Pasiteri Ngwu. Calista Omeje ufitanye abana 10 n’umugabo yemeza ko Pasiteri Ngwu yamuteye inda nyuma kubw’amahirwe make umwana akaza gupfa.

Pasiteri uriho akamenyetso gatukura niwe ushinjwa gutera inda abagore n’abakobwa
Pasiteri uriho akamenyetso gatukura niwe ushinjwa gutera inda abagore n’abakobwa



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU