Perezida Yoweli Kaguta Museveni yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umuhanzi ukomeye kandi wari ukunzwe cyane Moses Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio wabarizwaga mu itsinda rya GoodLyfe.

Perezida Museveni mukababaro ko kubura Mowzey Radio



Perezida Museveni ubwo yamenyaga iy’inkuru yakababaro ko Radio yitabye Imana azira gukubitwa, yahise yibaza inzego z’umutekano aho zari ziri kugeza naho umutu akubitwa inkoni zigeza aho zimwica.

Amakuru dukesha urukuta rwa Twitter rwa perezida Museveni yavuze ko, yamaze kubwirwa amakuru y’urupfu rw’umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio, ko yari yaramaze gutanga amafaranga yo kugirango avurwe neza, kandi ko yizeraga ko azakira. Yari afite impano n’ejo hazaza heza. Gusa nyuma yo kumva ko yamaze kwitaba Imana yahise ababara cyane, amusabira ko Imana yamwakira

Perezida Museveni ubwo yamenyaga iy'inkuru yakababaro ko Radio yitabye Imana

Uyu musore wakoranaga umuziki na mugenzi we Weasel, uyu akaba bene nyina wa Chameleon. Yapfuye azira kuba yarakubiswe ubwo yari mu rubyiniro ruhereye mu gace ka Entebbe, mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala.



Mowzey Radio yitabye Imana ku myaka 33

Nyakwigendera akaba asize abana benshi  barimo n’abo yabyaranye n’umuhanzikazi Liliane Mbabazi.

Perezida Museveni mukababaro ko kubura Mowzey Radio

Twabibutsa ko uyu musore Radio yagize uruhare runini mu iterambere rya Muzika ya Uganda ndetse no mu Rwanda, aho yagiye afasha abahanzi nka Urban Boyz, Dj Pius, n’abandi batandukanye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU