Nyakubahwa Perezida Nkurunziza Piere, umukuru w’igihugu cy’u Burundi,  yakiriye mu biro bye Nyampinga w’u Burundi {Annie Bernice Nikuze} n’ibisonga bye bibiri, bagirana ikiganiro ndetse anabaha impano.

Perezida Nkurunziza Piere yakiriye Miss n’ibisonga mu biro bye




Kuwa 22 Nyakanga 2017 nibwo Nikuze Bernice yambitswe ikamba rya Miss Burundi mu birori byabereye ahitwa Arena Club ho mu mujyi wa Bujumbura.

Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo Miss Bernice aherekejwe n’abakobwa babaye ibisonga bye aribo : Arlette Akimana na Luce Charlène Mugisha bakiriwe na Perezida Nkurunziza mu biro bye, bagirana ibiganiro byibanze ahanini ku mishinga yo guteza imbere impano z’abakiri bato ndetse n’ibikorwa byo kuvuganira ababana n’ubumuga.

Mbere yo gutandukana, Perezida Nkurunziza yahaye Miss Bernice impano itaramenyekanye izakomeza kumufasha muri Gahunda ze.



Perezida Nkurunziza yakiriye Miss Burundi n'ibisonga mu biro bye
Perezida Nkurunziza yakiriye Miss Burundi n’ibisonga mu biro bye
Yanabahaye impano
Yanabahaye impano
Miss Bernice n'ibisonga bye bari bafite ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwakirwa na Perezida
Miss Bernice n’ibisonga bye bari bafite ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwakirwa na Perezida
Perezida Nkurunziza yaganirije ba Miss
Perezida Nkurunziza yaganirije ba Miss



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU