Radiyo ya Gikirisitu izwi ku izina rya Amazing Grace yahagaritswe n’ Urwego Ngenzuramikorere {RURA} mu gihe cy’iminsi 30 ndetse inacibwa amafaranga nyuma yo gutambutsa ikiganiro kibasiye Abagore na Kiliziya.

Radio ya Gikirisitu ya Amazing Grace yahagaritswe iminsi 30 ndetse icibwa na Miliyoni 2
Radio ya Gikirisitu ya Amazing Grace yahagaritswe iminsi 30 ndetse icibwa na Miliyoni 2




Tariki ya 29 Mutarama 2018, nibwo umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicolas yatambukije ikiganiro kuri iyi Radio ashimangira ko nta kintu cyiza cy’umugore ndetse yisabira na Kiliziya. Muri icyo cyigisho hari aho yavuze ati: “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana, Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”




Nyuma y’icyi cyigisho cyanakuruye impaka zidasanzwe, Urwego Ngenzuramikorere, RURA yasohoye itangaza rihagarika iyi Radio mu gihe kingana n’iminsi 30, ndetse inacibwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda agomba gushyirwa kuri konti ya RURA iri muri Banki y’Igihugu mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye ku itariki itangazo ryasohokeye.

Si ibyo gusa kandi kuko Yasabwe gutambutsa ikiganiro gikosora kinasaba imbabazi rubanda kubera ubutumwa bwatambukijwe na Nicolas, bigakorwa mu gihe kitarenze amasaha 12 hanyuma igafunga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU