Ikipe ya Rayon Sports abenshi bakunze kwita Gikundiro yamaze gusohora urutonde rw’abakinnyi 24 bazakina mu muino wa CAF uzabahuza na LLB yo mu Burundi, mu makipe yabaye ayambere iwayo.

Rayon Sports yamaze gusohora urutonde rw'abakinnyi bazakina ku mukino wa LLB



Reka dutangire tubagezaho urwo rutonde rw’abakinnyi 24 bemerewe kuzakina uyu mukino nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Abo bakinnyi ni aba bakurikira: Ndayishimiye Eric, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mukunzi Yannick , Bimenyimana Bonfils Caleb, Muhire Kevin, Nahimana Shassir,, Shabani Hussein, Mugisha Gilbert, Twagirayezu Innocent, Usengimana Faustin, Nyandwi Sadam, Irambona Eric, Tidiane Kone, Diarra Ismaila, Niyonzima Olivier, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Mugisha François, Manishimwe Djabel, Ndayisenga Kassim na Bashunga Abouba.

Rayon Sports yamaze gusohora urutonde rw'abakinnyi bazakina ku mukino wa LLB

Umukino ubanza uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018 kuri Stade Amahoro i Remera mu cyiciro cya mbere cy’iryo rushanwa.

Abo bakinnyi kandi bazanakina umukino wo kwishyura uzabera i Bujumbura hagati y’itariki 20 na 21 Gashyantare 2018.

Rayon Sports yatangiye kwitegura uwo mukino imaze iminsi ikorera imyitozo kuri Sitade Amahoro.

Rayon Sports yamaze gusohora urutonde rw'abakinnyi bazakina ku mukino wa LLB

Chris Mbondi na Mugume bamaze guhabwa amasezerano na Rayon Sports ntibabonye ibyangombwa byo kuyikinira muri iryo rushanwa, ariko bakaba bashakirwa ibyangombwa mu gihe baramuka barenze icyo cyiciro.

Uwo mukino uzasifurwa na Mafaume Ali Nassoro wo muri Tanzania uzaba ari hagati mu kibuga, azafatanya na Frank John Komba ndetse na Soud Iddi Lilla bo ku ruhande nabo bo muri Tanzania umusifuzi wa kane ni Israel Omusingi Jyunwa Mujuni wo muri Tanzania mu gihe komiseri w’uyu mukino azaba ari Gladmore Muzambi wo muri Zimbabwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU