Kuri Uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, ikipe ya Rayon Sport yakinnye n’ikipe ya APR FC mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’intwari, bakaba basoje APR FC itsinze Rayon Sport, gusa igikombe gihabwa Rayon.

Uyu ni umwe mu mikino iba itegerejwe na benshi mu Rwanda, dore ko ubusanzwe aya makipe ari amakeba, ndetse n’abafana bayo bahora bafite agapingane kadashira.

Ikipe ya Rayon Sport yatangiranye imbaraga zidasanzwe zaje no kuyihesha igitego cya mbere ku munota wa 6 gitsinzwe na Shaban Hussein ‘Tchabalala’ ku mupira wari uturutse kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot.

Muri uyu mukino, Ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda ibitego birindwi kugira ngo ibashe kwegukana igikombe, ni nyuma yuko ikipe ya AS Kigali inganyije na Police FC ubusa k’ubusa.



 APR ntiyabashije gutsinda ibitego byose yasabwaga kugira ngo yegukane igikombe, kuko yatsinze ibitego bibiri(2) byatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana na Issa Bigirimana wagiyemo asimbuye Iranzi Jean Claude.

Iki gikombe Rayon yegukanye gifite agaciro ka Miliyoni esheshatu
Iki gikombe Rayon yegukanye gifite agaciro ka Miliyoni esheshatu
Rayon Sport yatwaye igikombe cy'intwari nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya APR FC ibitego bibiri kuri kimwe(2-1)
Rayon Sport yatwaye igikombe cy’intwari nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC ibitego bibiri kuri kimwe(2-1)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU