Pasiteri Mpyisi Ezra ni umusaza w’imyaka 95 y’amavuko ahamyako yasomye Bibliya neza yamaze kumucengera ndetse ngo nawe yayigishije igihe kirekire ari umuvuga butumwa, uyu mu kambwe amaze imyaka isaga 65 akora umurimo w’ivugabutumwa.

Pasiteri Ezra Mpyisi yagarutse ku muvuga butumwa Bishop Innocent Rugagi ugezweho muri iyi minsi aho benshi bamufata nk’umunyabitangaza n’umuhanuzi udasanzwe aho ahanura ndetse agatanga n’ubukire kubizeye ubuhanuzi bwe.

Rurageretse hagati ya Pasiteri Mpyisi na Bishop Rugagi

Pasiteri Mpyisi avuga kuri Bishop Rugagi yavuzeko ari mu bahanuzi b’ibinyoma ndetse akwiriye kwegera uyu musaza akamwigisha Bibiliya.

Mu nkuru dukesha  Ukwezi.com, Pasiteri Mpyisi yaje gukomoza ku buhanuzi bw’umuvugabutumwa Bishop Rugagi, agaragaza ko ari umuhanuzi w’ibinyoma. Pasiteri Mpyisi ati:“Ni umuhanuzi w’ibinyoma, ntabwo Bibiliya yigisha ityo. Ni umuhanuzi w’ibinyoma uwonguwo… arabeshya. Biriya byo gusengera abantu ngo ababuze urubyaro barubonye, ngo ababuze imirimo bayibonye, ubushomeri buri muri Kigali koko… ariko ikigusetsa, avuga atyo abantu bagapfa batayibonye kandi bagahora imbere ye bamutura amaturo. Erega Yesu ntiyaje gukiza abantu ibigaragara, yaje gukiza ibitagaragara.”

Bishop Rugagi amaze kwamamara kubera kuvugwaho ko asengera abantu bakabona ibyo bifuza akanabahanurira ibigiye kubabaho. Aha yasabaga abantu ngo bashyire Passport zabo imbere azisengere babone VISA i Burayi no muri Amerika, n’abafite impushya zo gutwara ibinyabigiza azisengere bahite babona akazi ko gutwara.

Mu kiraniro twagiranye, yaje no kuvuga ku by’uko uyu Bishop Rugagi yafungiwe urusengero nyamara ahora abeshya abantu ngo arabasengera anabahanurire, akibaza impamvu we atisengeye ngo Imana imurinde abamusenyeye urusengero. Pasiteri Mpyisi ati: “Ko atisengeye se? Ko atisengeye ngo akire abongabo bamusengeye urusengero ? Erega nibaze mbigishe Bibiliya, ubu mfite ahantu ho kwigishiriza Bibiliya mwese muzaze, ni kuri INILAK buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi na buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi, kuva saa tatu kugeza saa munani.”

Rurageretse hagati ya Pasiteri Mpyisi na Bishop Rugagi



Mu minsi ishize, uyu musaza nabwo yasobanuye cyane iby’uko aya madini ahanurira abantu ababeshya, ndetse yemera ko nawe ibi yajyaga abikora cyane abantu bakamuha amafaranga. Mpyisi yagize ati: “Ni inyungu zabo, iyo wagize idini uba wakize, ni nka business. Vuga uti kuki abantu bahora bubaka amaduka muri Kigali, bubaka amashuri hirya no hino mu Rwanda? Ni urufaranga! Ni inyungu zabo kandi barashaka gukira, kandi uko arishinze niko abantu binjira, iyo binjiye n’urufaranga rukaba rwinjiye. Amadini azahora avuka! Kandi bafite Bibiliya imwe, bafite Yesu umwe. Imana ni imwe, idini igomba kuba imwe kuko n’Imana ari imwe… Biriya by’abahanuzi, ni ubuhanuzi bw’ibinyoma, sinemera ibinyoma. Ubuhanuzi bwa Bibiliya ntibabuvuga, bavuga ubwabo buri mu nyungu zabo. Barahanurira umugore bati wari inguma ugiye kubyara, ingumba zose se ntizizajyayo? Imana yagirira umugore imbabazi akabyara, bati ntureba? Baravura indwara, barakora ibitangaza babeshya, Yesu ntiyaje gukiza imibiri yaje gukiza ibitekerezo… Njye ntawe nemera ko ahanura, nemera Bibiliya. Nanjye nta buhanuzi bwanjye, mvuga Bibiliya. Ntabwo ngira, ntabwo nigeze, ariko igihe nari ntarabimenya, narahanuraga bigacika. Nabivuyemo, ariko nari igitangaza. Ukaza ngo ngwino ngusabire, ngwino nguhe imigisha kandi ntayo mfite, nkayiguha nawe ukampa urufaranga, nanjye narababeshye, nararikoze. Ariko n’ubu ndicuza, ubu sindi Mpyisi wawundi.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU