Nyuma y’amezi asaga 4 Safi Madiba aseranye imbere y’amategeko na Niyonizera Judithe, yagize icyo avuga ku modoka y’igiciro kinini yaguze, ahakana ibyavuzwe byose ko yaba yarahawe n’uyu mugore benshi banemezaga ko ari byo batumye bakundana.

Safi Madiba yagize icyo avuga ku modoka y'igiciro kinini yaguze

Mu kiganiro Safi yahaye TV10 yahakanye atsemba ibyavuzwe ko yaba yarahawe imodoka n’umugore we Niyonizera Judith bamaze amezi 4 basezeranye imbere y’amategeko.

Safi yavuze ko yakuze akunda imodoka cyane gusa abanza kugenda atunga imodoka nto (Voitures) yagendaga agura nyuma akazigurisha bamwunguye cyangwa bamuhombeje make bikaba ngombwa ko yongeraho andi kugirango agure indi.

Safi Madiba yagize icyo avuga ku modoka y'igiciro kinini yaguze

Nyuma rero yaje kumva yatunga imodoka yigiye hejuru ari nabwo yaguze iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser avuga ko yaguze miliyoni 20 z’amanyarwanda.

Safi Madiba yagize icyo avuga ku modoka y'igiciro kinini yaguze

Safi Madiba yagize icyo avuga ku modoka y'igiciro kinini yaguze

Yagize ati: “Oya ntaho bihuriye kuko urumva njyewe kuva cyera hose ntabwo ari bwo bwa mbere ntunze imodoka. Njyewe natunze imodoka bwa mbere muri 2009 niba atari muri 2010”

Safi Madiba yagize icyo avuga ku modoka y'igiciro kinini yaguze

Uretse imodoka kandi byavuzwe ko n’inzu afite nayo yaba yarayiguriwe n’uyu mugore, byavuzwe ko yari afite amafaranga menshi muri icyo gihe yari yakuye mu mitungo yagabanye n’umugabo we wa mbere w’umuzungu.

reba imodoka y'igitangaza kandi ihenze cyane Safi Madiba yaguriwe n'umugore we

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017, Safi Madiba n’inshuti ze za hafi bagiye kwishimana mu Karere ka Rubavu ndetse yari yatumiye n’umukunzi we Niyonizera Judithe ari nabwo bwa mbere bagaragaye bari kumwe ntacyo bishisha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU