Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka Theo Bosebabireba uherutse gukubitirwa bikomeye muri Uganda akajyanwa mu bitaro, yasuwe n’abapasiteri bitwa ‘Abanyamavuta’ bamuhaye n’ubufasha bw’amafaranga.

Theo Bosebabireba ugifite igikomere ku gahanga yasuwe muri Uganda n'abapasiteri b'abanyamavuta



Hari amakuru ataremezwa neza na nyirubwite avuga ko Theo yakubitiwe mu kabari ubwo yari avuye mu gitaramo yakoreraga muri Uganda akaba ari naho akiri kuva yakubitwa.

Uyu muhanzi wogeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yakubiswe mu minsi ishize n’amabandi amusigira uruguma mu mutwe kuburyo agifite ibipfuko ku mutwe.Avuga ko azagaruka mu Rwanda ari uko yakize neza; abamukubise ntibaramenyekana kugeza n’ubu.

Theo Bosebabireba ugifite igikomere ku gahanga yasuwe muri Uganda n'abapasiteri b'abanyamavuta

Uwiringiyimana Theogene Bosebabireba ufite igipfuko ku gahanga yasuwe n’abanyamavuta

Arwariye Mbarara ari naho bamwe mu nshuti ze, abo mu muryango we ndetse n’abapasiteri bakomeje kumusanga bakamusura.Mu mpera z’iki cyumweru yasuwe n’itsinda ry’abapasiteri ‘Abanyamavuta’, baramusengera, baramuhumuriza bamuha amafaranga yo kwifashisha muri iki gihe ari kwivuza.

Abanyamavuta bagizwe n’aba Pasiteri b’ abavugabutumwa bakorera imirimo y’Imana mu Rwanda no muri Uganda.Pasiteri Nyirimpeta Anastase ubarizwa muri Uganda, akaba uri mu bashumba b’abanyamavuta basuye Theo Bosebabireba yabwiye Iyobokamana ko bakimara kumva ko Theo yakubiswe bashatse uko bamugeraho mu buryo bwihuse.



Yagize ati: “Njyewe numvishe inkuru zo gukubitwa kwa Theo Bosebabireba ndi mu ivugabutumwa muri Tanzaniya i Dar-Salamu noneho aho ngarukiye muri Uganda nahise ngira igitekerezo cyo gusura uyu muhanzi dore ko twakoranye umurimo w’Imana cyane yaba mu Rwanda na hano muri Uganda”

Theo Bosebabireba ugifite igikomere ku gahanga yasuwe muri Uganda n'abapasiteri b'abanyamavuta
Bamuhaye amafaranaga

Theo Bosebabireba yashimye bikomeye umugore we wamubahaye muri iki gihe anashima abantu bose n’abakozi b’Imana bakomeje kumusengera bamwereka Imana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU