Umuririmbyi umenyerewe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza imana ariwe :Theo Bosebabireba, kur’ubu yamaze kuva mu bitaro.

Theo Bosebabireba wari urwariye mu bitaro mu gihugu cya Uganda yamaze koroherwa



Mu minsi yashize nibwo humvikanye inkuru ivuga ko umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza imana ariwe: Theo Bosebabireba yakubitiwe mu gihugu cya Uganda n’abantu bataramenyekana ndetse akaba yarahise ajyanwa mu bitaro byihutirwa.

Uyu muhanzi akaba yari yakomerekejwe ku mutwe ndetse no ku bindi bice by’umubiri gusa kur’ubu amakuru dukesha Radio Rwanda, nuko uyu umuhanzi yamaze kuva mu bitaro, ndetse ubu akaba yatashye ubuzima bwe bukaba bumeze neza.

Theo Bosebabireba wari urwariye mu bitaro mu gihugu cya Uganda yamaze koroherwa

Twababwira ko uyu umuhanzi yakubiswe ubwo yari avuye mu gitaramo agakubitwa n’abantu kuri ubu bataramenyekana gusa akaba yamaze gutora agatege.

Umuhanzi Theo Bosebabireba yamenyekanye mu ndirimbo zakoze ku mitima y’abanyarwanda harimo nk’iyitwa Bosebabireba, ndetse iyi ikaba yaranamwitiriwe, n’izindi nyinshi nk’izitwa ikigeragezo ,icyifuzo ndetse n’izindi zitandukanye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU