Mugiraneza Thierry uzwi ku izina rya Tizzo, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active yakomoje ku bijyanye n’umukunzi we, ndetse anavuga ku nkundo z’agahararo zavuzwe kuri bagenzi be hamwe n’abakobwa b’aba Miss.

Tizzo wigeze kuvugwaho gukundana na Miss Hitayezu Belyse(Gusa akabihakana) yavuze ko yamaze kubona umukunzi, gusa ashimangira ko atapfa guhita amutangaza birambuye bitewe nuko ngo ari ibanga rikomeye.

Tizzo yigeze kuvugwaho gukundana na Miss Belyse
Tizzo yigeze kuvugwaho gukundana na Miss Belyse
Urukundo rwe na Miss Belyse yararuhakanye, avuga ko uyu mukobwa ari inshuti ye
Urukundo rwe na Miss Belyse yararuhakanye, avuga ko uyu mukobwa ari inshuti ye

Aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Tizzo yagize ati “Umukunzi ndamufite, gusa igihe cyo kumutangaza cyo ndabona kitaragera kuko nawe sinzi ko yabinyemerera, gusa Ndamukunda kandi igihe nikigera nzamwerekana.”

Tizzo kandi yavuze ku rukundo rw’agahararo rwaranze bagenzi be “Derek” wakundanaga na Miss Sandra Teta, ndetse na “Olvis” wakundanaga na Miss Vanessa aho yatubwiye ko Urukundo rwabo atajyaga akunda kurujyamo cyane, ndetse ngo ibikorwa byabo n’abakunzi babo ntiyakundaga kubimenya cyane k’uburyo nubu ataramenya neza impamvu zatumye batandukana.

Tizzo wo muri Active yakomoje ku mukunzi we
Mugiraneza Thierry uzwi nka Tizzo ni umwe mu bagize itsinda rya Active

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU