Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare hakinwe irushanwa rya Duathlon ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda ku bufatanye na BRALIRWA mu kinyobwa cyayo cya Coca-Cola, n’Umujyi wa Kigali netse n’umutera nkunga mushya mu mukino wa Triathlon kandi uhoraho Fastnet ndetse.

Triathlon: Umunsi w'ejo habaye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari

Irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari umunyarwanda Rukara Fazil niwe wegukanye iri rushanwa ryatangije umwaka w’imikino wa Triathlon wa 2018, aritangira ahigitse Umuholandi n’Umunya-Canada mu irushanwa rya Duathlon.

Irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 20 barimo abari n’abategarugori, ingimbi ndetse n’abagabo, aho batangiye basiganwa ku maguru ibirometero 5, bakurikizaho kunyonga igare ibirometero 20, bongera gusoza basiganwa ku maguru ahareshya n’ibirometero 2,5.

Rukara Fazil wo mu ikipe ya Kigali, akaba asanzwe akora umwuga wo gushushanya yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 57 n’amasegonda 37, asiga Umuholandi Marcus Schutz umunota n’amasegonda 3, ndetse n’umunya Canada Tom Gossland amusigaho umunota n’amasegonda 8.

Mu bari n’abategarugori ho Uwineza Hanani wo mu ikipe ya Rubavu, iyo ntera abahungu basiganwe we yayikoreshejemo 1h12’57”, akurikirwa na Alice Tuyishime wamuje inyuma ho iminota 3 n’amasegonda 55, uwa gatatu aba Umwongerezakazi Britney Power. Uwineza Hanani ntarabona umukobwa banganya ubushobozi muri uyu mukino ku buryo bashobora guhangana

Nyuma y’iryo rushanwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yashimye uburyo ryagenze, kuko n’ubwo umubare w’abakinnyi utari mwinshi ariko nibura abarikurikiranye bo bari benshi, ibyo bigatanga icyizere ko n’abawukina bagiye kwiyongera kuko uyu mukino ukiri mushya.

Ati “Icyo nababwira ni uko bigenze neza, gusa turacyari mu itangira ni yo mpamvu hakiri utuntu two kugenda dukosora nko gutinda gutegura inzira zikinirwamo, gukererwa, ariko ibyo ntibyabujije irushanwa kugenda neza, ryanitabiriwe ku buryo buhagije.”

Ubwo bari batangiye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tugire ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza”

Yakomeje avuga ko harimo gushyirwamo imbaraga nyinshi ngo umukino wa Triathlon ari na wo mutaka wa Duathlon, utere imbere nk’uko bimeze mu yindi mijyi nka Paris cyangwa London, ku buryo waba indashyikirwa nka Marathon ya London cyangwa Kigali International Paece Marathon nibura.

Batatu ba mbere muri buri cyiciro:

Abagabo :

  • Rukara Fazil 57’ 37”
  • Tom Gossland 58’ 40”
  • Marcus Schutz 58’ 45”

Abagore:

  • Uwineza Hanani 1h12’57”
  • Tuyishimire Alice 1h 16’2”
  • Britney Power 1h22’23”

Andi mafoto:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU