Ku munsi w’ejo tariki 27 gashyantare 2018 ku gicamunsi ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze guhagarika abakinnyi 3 barimo Twizerimana Martin Fabrice, Tuyishime Eric Congolais na Twizerimana Onesme kubera imyitwarire mibi.

Tuyishime Eric Congolais na bagenzibe 2 ba APR FC bahagaritswe

Nkuko amakuru abitangaza,aba basore bamaze guhagarikwa mu gihe kitazwi kubera imyitwarire mibi bagaragaje itarashimishije abatoza b’ikipe ya APR Fc, byatumye babaregera ubuyobozi nabwo buhitamo ku bahagarika.

Tuyishime Eric Congolais na bagenzibe 2 ba APR FC bahagaritswe

Nkuko Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC ya bitangaje ko aba basore bamaze guhagarikwa ndetse ntibaza gukina umukino ikipe ya APR Fc iza guhura na Miroplast uyu munsi.

Yagize ati “Ni byo koko abo bakinnyi bahagaritswe ariko Onesme we amaze igihe ahagaritswe abandi bahagaritswe uyu munsi bose bahanwe kubera imyitwarire mibi”.

Tuyishime Eric Congolais na bagenzibe 2 ba APR FC bahagaritswe

APR FC iraza guhura na Miroplast mu mukino w’umunsi wa 12 uyu munsi, nubwo abakinnyi b’iyi kipe baherutse gutangaza ko batazongera gukina, ubuyobozi bwabo ni butabahemba amafaranga bubarimo.

Tuyishime Eric Congolais na bagenzibe 2 ba APR FC bahagaritswe

Dore imikino iteganyijwe uyu munsi:

  • APR Vs Miroplast ( Stade ya Kigali , 15:30)
  • Mukura Vs Marines (Huye)
  • Sunrise Vs Amagaju (Nyagatare)
  • Bugesera Vs Etincelles Nyamata)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU