Mowzey Radio watabarutse mu cyumweru gishize agashyingurwa mu mpera z’icyo cyumweru ku ivuko aho Nyirakuru atuye mu gace ka Nakawuka Kagga ku muhanda ujya Entebbe, hatarashira iminsi imva ye yafatiweho umugore arimo kubyina yitwaje imigozi, bicyekwa ko yayikoreragaho imihango ya gipfumu.

Yafashwe ari kubyinira ku mva ya Mowzey Radio yitwaje n'imigozi



Uyu mugore yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, ibyo yakoreraga ku mva ishyinguyemo Mowzey Radio bikaba bikekwa ko yaba ari iya gipfumu.

Ikinyamakuru Ugbliz cyo muri Uganda cyanditse kivuga ko ubwo uyu mugore yafatwaga yatangaje ko yari asanzwe ari inshuti na Radio. bamusanze abyinira ku mva afite n’ibyatsi byinshi, bikaba bikekwa ko ari imihango ya gipfumu yayikoreragaho.

Agejejwe ku biro bya Polisi, uyu mugore yavuze ko yahageze agamije gusengera Radio nk’inshuti ye kuko yakekaga ko yaba yaritabye Imana ari mu byaha adakijijwe. ubwo yafatwaga mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare, yari kumwe n’abandi bagabo batatangajwe umubare. Uyu mugore akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nakawuka mu gihe iperereza rikomeje.

Mama wa Mowzey yavuze ko kuva umuhungu we atabarutse hari itsinda ry’amabandi rimutera mu rugo mu masaha ya n’ijoro, bamwe muribo bitwajwe imihoro, avuga ko umutekano we ari muke kuko hari byinshi bangiza mu rugo iwe, mu gihe abaturanyi bamaze gusinzira bakajya kugituro cya Radio bagatangira gucukura. Akomeza avuga ko Polisi yonyine ariyo yatuma muri ako gace hagaruka umutekano




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU