Umuraperi Khalfan ukomeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi yafashe amashusho y’indirimbo “Ibaruwa” yakoranye n’umunyempano Yverry, ikaba izasohoka vuba aha.

Khalfan Shakur ubusanzwe witwa Nizeyimana Odo ni umwe mu bahanzi barimo kwerekana imbaraga zidasanzwe, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Nzagutegereza, Uvutse Ninde, Love, Nabo Sibo, Ntiwagaruka, Uko naje yakoranye na Derek n’izindi nyinshi.



Mu minsi ishize nibwo Khalfan yahuje imbaraga n’umuririmbyi Yverry maze bashyira hanze indirimbo yitwa “Ibaruwa” yakunzwe n’imbaga nyamwinshi.

Kuri ubu, aba bombi bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo, Khalfan akaba yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko bazayashyira hanze vuba aha, hanyuma agahita anasohora indi ndirimbo yitwa “So Fine.”

Khalfan na Yverry bamaze gufata amashusho y'indirimbo bakoranye yitwa "Ibaruwa"
Khalfan na Yverry bamaze gufata amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa “Ibaruwa”
Khalfan akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki
Khalfan akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu muziki
Amashusho y'iyi ndirimbo bayafatiye mu gishanga kiri mu nzira igana i mudende
Amashusho y’iyi ndirimbo bayafatiye mu gishanga kiri mu nzira igana i mudende



Yverry n'umunyempano umaze kwigarurira imitima ya benshi
Yverry n’umunyempano umaze kwigarurira imitima ya benshi
Khalfan ubusanzwe yitwa Nizeyimana Odo
Khalfan ubusanzwe yitwa Nizeyimana Odo
Khalfan yavuze ko arimo no kwitegura gushyira hanze indirimbo yitwa "So Fine"
Khalfan yavuze ko arimo no kwitegura gushyira hanze indirimbo yitwa “So Fine”

Khalfan yavutse muwi 1992 avukira mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani. Yarangije amashuri yisumbuye mu 2011, uretse kuba ari umuhanzi akora akazi k’ibijyanye n’amashanyarazi ‘electricite’.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU