Rukundo Alain Andriss uzwi ku izina rya Ellavy n’umuririmbyi akaba n’umunyamideli ukomeye ubarizwa muri Kitenge African Fashion Design izwiho kwambika ibyamamare binyuranye.

Uyu musore washyize hanze indirimbo nshya yitwa Plot yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze adusobanurira birambuye uko afatanya Gukora Umuziki no Kumurika Imideli.



Rukundo Alain Andriss uzwi ku izina rya Ellavy afatanya umuziki no kumurika imideli
Rukundo Alain Andriss uzwi ku izina rya Ellavy afatanya umuziki no kumurika imideli

Yatangiye atubwira ku bijyanye no kumurika Imideli

Ellavy yagize ati “Natangiye Design za mbere z’imyenda muri 2014/06/12 imyambaro ya mbere yakoreshejwe muri launch Tom close aheruka gukora, nambitse aba abashyushyarugamba bibyo birori{Kate Gustave Na Sandrine Isheja}, Ababyinnyi ba Snipers, nyuma yaho nambitse Tidjara kabendera cyane Mu kiganiro yakoraga kuri RBA kitwaga Youth Special Ubu cyabaye East Africa connexion Nyuma twakoranye ikiganiro twise Mama Kitenge Gift Season 1 aho twari twerekana umwenda ukorerwa umwana na mama we ariwo twise #Mama kitenge #, Twambitse Umunyamakuru wahize abandi mu bihembo by’abanyamakuru ariwe Phil Peter.

Kitenge bambika Tidjara Kabendera
Kitenge bambika Tidjara Kabendera
Imideli yabo ishobora kwambika ababyeyi n'abana
Imideli yabo ishobora kwambika ababyeyi n’abana
Kitenge ngo bakorana n'urubyiruko
Kitenge ngo bakorana n’urubyiruko



Mu itsinda ryabo, harimo n'abakobwa benshi bafite impano yo kumurika imideli
Mu itsinda ryabo, harimo n’abakobwa benshi bafite impano yo kumurika imideli
Sintex nawe yambikwa n'abagize Kitenge
Sintex nawe yambikwa n’abagize Kitenge
Phil Peter nawe yambitswe na Kitenge
Phil Peter nawe yambitswe na Kitenge



Aba ni bamwe mu banyamideli babarizwa muri Kitenge
Aba ni bamwe mu banyamideli babarizwa muri Kitenge

Imbogamizi bahura nazo

Ellavy yavuze ko Kitenge African Fashion Design Ltd ari Company yatangiye igamije gukorana n’urubyiruko rufite impano z’ubugeni mu rwego rw’imideli, gusa ngo gukora imideri bisaba ubushobozi n’ubwitange, ariko Ubushobozi buracyari hasi m’urubyiruko urebye niyoo mbogamizi bafite.

Ellavy ahamya ko Umusanzu wabo ari Ugukundisha abanyarwanda kwambara Imyenda ikorerwa mu Rwanda no kwegera aba Design bakabakorera ibintu bifite umwihariko mubyo bashaka kwambara yaba abana, ababyeyi, abahungu, abakobwa, Abagabo, n’abagore kuko hari amatisi, hari ibitenge,  mbese hari ubwoko bwinshi bw’ibitambaro ntibakagire impugenge imyenda yose yakorwa kuko iva mu bitambaro bitandukanye, Dukunde iby’iwacu murw’imisozi 1000.”

Muri uyu mwaka, Kitenge yambitse impanga zari Muri Miss Rwanda arizo “Belinda na Belise,” ngo wifuza ko bagukorera wabasanga hepfo ya #Tag, ahantu hari Atelier, imbere yo ku ishuri ry’Intwari I Nyamirambo.

Muri uyu mwaka, Kitenge bambitse impanga muri Miss Rwanda 2018
Muri uyu mwaka, Kitenge bambitse impanga muri Miss Rwanda 2018



Ellavy akora n’umuziki

Ellavy(yitwa C Boy mu muziki) ngo yatangiye gukora umuziki mbere yo kwinjira mubyo kumurika imideli kuko ngo ahagana mu mwaka wa 2008 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yitwa “Nkwemereye.”

Kuva yatangira gukora umuziki mu itsinda rya Kitenge bamaze gukora Video 3 zirimo nka “Nkwemereye” bakoze muri 2009, “Enjoy” bakoranye na Cedy Dog muri 2016, na “Kgl Ghetto” bakoranye na Sintex muri 2017. Ku ruhande rwe, Ellavy ngo afite indirimbo ze bwite arizo “Love love” hamwe na Plot ariyo nshyashya, Si ibyo gusa kandi kuko afite imishinga inyuranye ikiri muri Studio harimo nk’iyitwa Legend, I love U More.

Ellavy akoresha izina rya C Boy mu muziki
Ellavy akoresha izina rya C Boy mu muziki

Ellavy yasoje atubwira ko arimo guteganya gukora Tour yo kwegera  abakunzi ba music nyarwanda mu ntara z’ u Rwanda ndetse na Kigali afatanyije n’itsinda rye rya Kitenge Music Group hamwe n’abahanzi batandukanye bafite izina rikomeye mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU