Mu gace ka Kunene na Omusati mu majyaruguru y’ igihugu cya Namibia, mu bwoko bwa Ovahimba cyangwa Ovazimba bugizwe n’abaturage barenga ibihumbi 50, bafite umuco wabo bihariye, bemera kandi bakunda, umuco aho bakwakiriza igitsina iyo ubasuye. 

Irebere umuco aho bakwakiriza igitsina iyo ubasuye

Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru kivuga ko mu muco w’abaturage bo muri ubwo bwoko, abagore ngo nibo bakora imirimo yose ijyanye no kwita ku matungo (kuragira) no kwita ku rubyaro, naho abagabo umurimo wabo w’ ingenzi akaba ari uwo guhiga, aho bajya guhiga bagatinda kugaruka mu rugo.

Ubukire bw’aba baturage bureberwa ku mubare w’ inka utunze. Umukobwa wabo arongorwa akigera mu bwangavu, Ise akaba ariwe umuhitiramo umugabo.

Uruhu rwabo rufite ibara ry’ umutuku kuko bisiga umutsima wa ‘otjize’
Uruhu rwabo rufite ibara ry’ umutuku kuko bisiga umutsima wa ‘otjize’



Uruhu rwabo rufite ibara ry’ umutuku kuko bisiga umutsima wa ‘otjize’ ukorwa mu mpeke z’ igiti kitwa beurre, zivangwa na omuzumba na ocre. Guhindura uruhu kuri ubu buryo ngo bibarinda kurumwa n’ udukoko no kwicwa n’ izuba.

Mu myizerere yabo ibara ry’ umutuku risobanura ‘ubutaka n’ amaraso’. Abagore bo muri ubu bwoko bateka amavuta y’ inka umwuka wayo bakawukoramo umubavu.

Umushyitsi niwe urarana n’ umugore cyangwa umugabo ba nyiri urugo,

Ku mushyitsi, mu rwego rwo kumwereka ko bamwubashye bakora byinshi bitandukanye igihe cyose ukiri umushyitsi wabo. Iyo umushyitsi akomanze umugabo akora imigenzo yitwa ‘Okujepisa Omukazendu’ mu rwego rwo kumwereka ko amwishimiye.

Iyo migenzo nta yindi n’uko iyo uri umugabo, nyir’urugo aguha umugore we ukamurarana,  icyo gihe umugabo akarara mu kindi cyumba, cyaba ntacyo akarara hanze, bakaba bavuga ko iyo migenzo ituma babana neza hagati yabo kuko ibarinda ishyari ahubwo igatuma imibanire yabo iba nta makemwa.

Mu muco wabo umugore nta burenganzira afite bwo gutanga igitekerezo cyangwa gufata umwanzuro uwo ariwo wose, kubaha icyo umugabo ategetse bikaba biza ku mwanya wa mbere, umuco aho bakwakiriza igitsina iyo ubasuye.

Umugore afite uburenganzira bw’amahitamo yo kwemera kwiha uwo mushyitsi cyangwa kutamwiha, ariko ategetswe kwemera ko barara mu buriri bumwe.

Umugore afite uburenganzira bwo kwimukira mugenzi w’ umugore wabasuye akaba ariwe urarana n’ umugabo we
Umugore afite uburenganzira bwo kwimukira mugenzi w’ umugore wabasuye akaba ariwe urarana n’ umugabo we

Ku rundi ruhande, umugore afite uburenganzira bwo kwimukira mugenzi w’ umugore wabasuye akaba ariwe urarana n’ umugabo we, ariko ngo ibi bikaba bibaho gake cyane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU