Muri Afurika y’Epfo nyuma yo gushaka umugabo akiri isugi, umugeni yatunguwe maze akomeretsa umugabo we bari bamaze gukora ubukwe nyuma yo kubona igitsina cye kikamuhahamura, ukwezi kwa buki bakaba batarimo kubasha kwishimana uko bikwiye kuko ubu umugabo agifite ibikomere.

Umugeni yatunguwe n'ubunini bw'igitsina cy'umugabo we

Mnombo Madyibi w’imyaka 32 y’amavuko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’abatarabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, ubu afite ibikomere mu mutwe yatewe n’umugore baherutse gukora ubukwe utaratangajwe amazina, ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kikaba gishimangira ko umugore we bashakanye ari isugi, nyuma y’ubukwe bakaba barahise bajya gucumbika aho bagombaga kumara mu gihe cy’ukwezi kwa buki, ari naho habayeho uko gukomeretsanya.

Mnombo Madyibi yitangarije ubwe ko yari ameranye neza n’umugeni we, ariko ubwo yakuragamo imyenda uwo mugore akaba yarabaye nk’ukubiswe n’inkuba akikanga cyane, mu kwitabara ngo badatera akabariro akamukubita icupa rya divayi mu mutwe akamukomeretsa. Uku kurwana kwateje urusaku aho bari baraye bakangura abandi bari bahacumbitse, bataha barakaranyije kuburyo buri umwe yatashye ukwe.

Uyu mugabo yakomerekejwe bikabije
Uyu mugabo yakomerekejwe bikabije

Uyu mugabo avuga ko bari bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Afurika y’Epfo, agakeka ko umugore yaba atarishimiye aho bagiye kurira uko kwezi kwa buki kuko yigeze kwifuza ko bajya kuruhukira muri Zanzibar ariko ntibikunde.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU