Umuhanzikazi Asinah umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza mu njyana ya Dancehall yatangaje agashya afitiye abakunzi be muri 2018 bitandukanye nibyo yagiye abakorera mugihe cyashize.

Umuhanzikazi Asinah yatangaje agashya afitiye abakunzi be muri 2018



Asinah umaze gukundwa n’abatari bake aho yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Game is Over,Izubu,Gimme Love,My Number ndetse n’izindi nyinshi yatangaje agashya yumva afitiye abakunzi be muri uyu mwaka wa 2018 aho atangaza ko azaba hafi y’abakunzi be kuburyo bushoboka.

Umuhanzikazi Asinah yatangaje agashya afitiye abakunzi be muri 2018

Asinah aganira na Touchrwanda mu magambo ye akaba yagize ati “Muri 2018 mfite ingamba nyinshi zitandukanye mbere na mbere ngomba gushimisha abakunzi banjye kuko nibo nkorera kuri ubu ndimo ndategura ibitaramo byinshi bitandukanye hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’abakunzi banjye ndetse no kubakorera ibihangano byinshi bishya”. 

Umuhanzikazi Asinah yatangaje agashya afitiye abakunzi be muri 2018



Umuhanzikazi Asinah akaba yakomeje adutangariza ko akenshi usanga abahanzi badaha umwanya abakunzi babo kandi bakirengagiza ko aribo batuma ibihangano byabo bimenyekana bityo muri uyu mwaka wa 2018 akaba afite ingamba zo kuba hafi y’abakunzi be bakamuha ibitekerezo kuko ibitekerezo byabo ari ingenzi kuri we.

Umuhanzikazi Asinah yatangaje agashya afitiye abakunzi be muri 2018
Imyambarire n’imibyinire bya Asinah ni bimwe mu bishimisha ibitabiriye ikirori cye

Asinah usibye kuba benshi bakunda imiririmbire ye bakaba banakunda uburyo uyu muhanzikazi yitwara iyo ari ku rubyiniro dore ko imibyinire ye ndetse n’imyambarire ye mugihe ari kurubyiniro benshi bemeza ko ari bimwe mubintu biryohera ijisho.



Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo My Number Asinah aherutse gushyira hanze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU