Umuhanzikazi Better Begin umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka nyuma y’igihe kinini ahugiye mu masomo adakora ibikorwa bye bya muzika yashyize hanze indirimbo ye nshya ndetse anatangaza ko kuri ubu azanye imbaraga.

Better Begin nyuma y'igihe kinini ahugiye mu masomo yashyize hanze indirimbo nshya

Mukamanzi Diane ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Better Begin akaba yari asanzwe afite indirimbo zitandukanye zirimo Icyemezo,Ayiwe ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye nyuma y’igihe kinini adashyira hanze ibihangano bitewe n’amasomo yari arimo kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Niwowe ndetse anatangaza ko adateze kongera gusubira inyuma.

Better Begin nyuma y'igihe kinini ahugiye mu masomo yashyize hanze indirimbo nshya

Better Begin aganira na Touchrwanda yadutangarije ko yari yarahagaritse umuziki kugira ngo abanze akurikirane amasomo ye gusa kuri ubu akaba yarasoje amashuri yisumbuye ndetse akaba abona aricyo gihe cyo gukora muzika ye ntagusubira inyuma dore ko ngo nyuma y’indirimbo Niwowe ateganya kugenda ashyira hanze izindi ndirimbo nyinshi zitandukanye ndetse n’amashusho yazo.

Better Begin nyuma y'igihe kinini ahugiye mu masomo yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzikazi Better Begin kandi akaba yadutangarije ko ashimira Imana kuko yamufashije akitwara neza mu masomo ndetse ko abakunzi ba muzika nyarwanda afite ibikorwa byinshi abahishiye akaba yizeye adashidikanya ko bizabashimisha.



Kanda hano wumve indirimbo Niwowe y’uyu muhanzikazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU