Umuhanzikazi Jody Phibi nyuma yo kugenda abazwa umusore baba bakundana ndetse n’igihe ateganya kurushinga yeruye atangaza ko kuri ubu akeneye umukunzi umushyigikira nawe akamuha umutima we wose.



Jody Phibi wagiye avugwaho amakuru atandukanye yo gukundana n’abahanzi batandukanye barimo Auddy Kelly ndetse na Mani Martin kuri ubu yamaze kwerura atangaza ko akeneye umukunzi umushyigikira mu bikorwa bye  nawe akamuha umutima we wose.

Jody Phibi yigeze kuvugwaho kuba mu rukundo na Auddy Kelly

Nkuko Jody Phibi yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda akaba yatangaje ko nta mukunzi afite ariko noneho akeneye umushyigikira aho yagize ati “Njye nk’ikintu cy’urukundo ndacyubaha cyane…,ubu ntamusore mfite dukundana ariko nkeneye unshyigikira mu bikorwa byanjye then nyuma y’igihe kinini dukundanye turambanye niteguye kushyingirwa.”

Jody Phibi kandi akaba yakomeje atangaza ko akeneye umugabo wiyubatse,utari umunebwe,umukozi ,wiyubaha,ushishoza,udahubuka kandi yiteguye kumushyigikira mu bikorwa bye no kumurwanirira ishyaka.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU