Nyuma yo gusinyira ikipe ya Simba Club umukinnyi w’umunyarwanda Niyonzima Haruna yagize imvune ikomeye ishobora gutuma amara igihe kigera ku mezi arindwi.

Niyonzima Haruna yagize imvune ikomeye



kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima yagize ikibazo cy’imvune ikomeye mu ivi. Haruna Niyonzima wavunitse mu ivi ashobora kutongera gukina uyu mwaka w’imikino wa 2018. Nyuma y’amezi atanu gusa asinyiye Simba Sports Club avuye muri mukeba wayo Yanga Africans.

Ikipe ye yaraye itsinze AZAM FC 1-0 cya Emmanuel Arnold Okwi ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona irusha amanota atandatu (6) iziyikurikiye. Kuba iri kwitwara neza nicyo cyatumye banga gukomeza kugora Haruna Niyonzima bamukoresha kandi yaravunitse kuko yavunitse muri Mutarama ariko akomeza gukina kandi arwaye.

Haruna Niyonzima yagize ati: “Ukuri guhari ni uko mfite ikibazo cy’imvune mu ivi. Nagerageje kugaruka mu kibuga nkora imyitozo n’ikipe yanjye ariko nakomeje kumva mbabara cyane. Abatoza n’abaganga basabye gutuza nkaruhuka nkanivuza neza nkazagaruka niteguye kwitanga 100%.”

Amakuru atugeraho yemeza ko Haruna azamara amezi hagati y’atanu n’arindwi (7) bishobora gutuma atongera gukina muri uyu mwaka w’imikino uzarangira muri Kamena 2018. Abatoza barimo Masudi Djuma bamusabye kubanza kwivuza neza akabona kugaruka mu kibuga



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU