Umukinnyi w’umunyarwanda Areruya Joseph ubu niwe uri ku isonga ry’umukinnyi mwiza muri Afurika mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare 2018, aho yegukanye uyu mwanya awukuyeho umunyafurika y’Eppfo Louis Meintjes wasoje umwaka wa 2017 ariwe wa mbere.

Umukinnyi w'umunyarwanda ubu niwe uri ku isonga ry’umukinnyi mwiza muri Afurika mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare 2018



Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yitwa Dimension Data for Qubeka yaje kuri uyu mwanya n’amanota 404 ndetse ibi byose bikaba byagendeweho nanyuma y’ibikombe bitandukanye amaze iminsi yegukana byaje gutuma ingano y’amanotaye kurwego mpuzamahanga rwiyongera.

Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Tour Du Rwanda ribera mu Rwanda, uyu musore yakomeje kugenda agira amahirwe menshi kugeza naho yegukanye andi marushanwa abiri akomeye muri Afurika,harimo La Tropicala Amissa Bongo yegukanye muri Mutarama 2018 na Tour de l’Espoir yegukanye mu ntangiriro za Gashyantare 2018.

Urutonde rw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku isi mu magare ‘UCI’ rwasohotse kuri uyu wa Kabiri rwagaragaje ko Areruya Joseph ari we mukinnyi wa mbere muri Afurika muri uyu mwaka wa 2018 aho afite amanota 404, akurikiwe na Abraham Meron , umunya- Eritrea ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage ufite amanota 336 umwaka wa 2017 ukaba warangiye ari ku mwanya wa 10.

Areruya Joseph yegukanye uyu mwanya mu gihe we na Team Rwanda guhera kuri iyi tariki ya 14 Gashyantare 2018 bagiye kuba bakina Championa ya Afurika irikubera mu Rwanda ikazarangira ku itariki ya 18 Gashyantare uyu mwaka.

Mu makipe y’ibihugu u Rwamda rwafashe umwanya wa 3 n’amanota 934 inyuma ya Afurika y’Epfo ya kabiri n’amanota 1063 mu gihe Eritrea ariyo iyoboye n’amanota 1499.

Uyu musore yegukanye uyu mwanya mu gihe n’ubundi we na Team Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 barimo gukina Champiyona ya Afurika irikubera mu Rwanda ikazarangira kuya 18 Gashyantare 2018.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU