Umunyana Shanitah wahanuriwe na Bishop Rugagi Innocent ko azaba Miss Rwanda 2018 byarangiye abaye igisonga cya mbere, ikamba ryegukanwa n’uwitwa Iradukunda Liliane.

Umunyana Shanitah wahanuriwe na Bishop Rugagi Innocent yabaye Igisonga cya Mbere
Umunyana Shanitah wahanuriwe na Bishop Rugagi Innocent yabaye Igisonga cya Mbere




Mu materaniro yabaye Tariki ya 04 Gashyantare 2018, umunyabitangaza Bishop Rugagi yasengeye Shanitah(wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo) amuhanurira ko yeretswe ko azambikwa ikamba rya Miss Rwanda, ndetse asaba n’abayoboke be kurushaho kumutora muri aya marushanwa.

Mu birori nyamukuru bya Miss Rwanda byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo kuya 24 Gashyantare 2018, mu buryo butunguranye Umunyana Shanitah ufite imyaka 18 akareshya na metero 1.84, agapima ibiro 55 yabaye Igisonga cya Mbere, ikamba rihabwa Iradukunda Liliane.

Habuze Gato ngo ibyo Bishop Rugagi yavuze bibe impamo
Habuze Gato ngo ibyo Bishop Rugagi yavuze bibe impamo

WA MUKOBWA WATEZE MOTO NAWE YEGUKANYE IKAMBA RIKOMEYE

Umutoniwase Anastasie wavuzwe cyane muri Miss Rwanda azira kuba yarateze Moto yahawe ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi kurusha abandi(Miss Popularity) asimbura Hirwa Honoline wamamaye nka Miss Igisabo.



Umutoniwase Anastasie yabaye Miss Popularity asimbura Miss Hirwa Honoline uzwi nka Miss Igisabo
Umutoniwase Anastasie yabaye Miss Popularity asimbura Miss Hirwa Honoline uzwi nka Miss Igisabo

Ubwo abakobwa 20 berekezaga mu mwiherero wabereye I Nyamata, Anastasie yaravuzwe cyane nyuma yo gutega Moto imugeza i Remera ku cyicaro cy’Inteko nyarwanda, mu gihe abandi bakobwa hafi ya bose baje batwawe mu modoka zihenze.

Anastasie yateze Moto, ahinduka iciro ry'imigani
Anastasie yateze Moto, ahinduka iciro ry’imigani
Abantu benshi bari bambaye gushyigikira Miss Anastasie wateze Moto bajya mu mwiherero
Abantu benshi bari bambaye gushyigikira Miss Anastasie wateze Moto bajya mu mwiherero

Ibi byatumye aba iciro ry’imigani murwa Gasabo, bamwe baramuseka gusa umubare nyamwinshi waramushyigikiye, bashimangira ko ari umukobwa wicisha bugufi, ibi bikaba byanamuhesheje kwambikwa ikamba rya Miss Popularity 2018 asimbura Miss Igisabo nawe wavuzwe mu buryo budasanzwe mu mwaka wa 2017.

Gutega Moto akavugwa cyane byatumye ahabwa ikamba rikomeye
Gutega Moto akavugwa cyane byatumye ahabwa ikamba rikomeye

UKO ABAKOBWA BATSINZE

  • Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
  • Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
  • Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
  • Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
  • Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha
  • Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
  • Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU