Umupasiteri wo muri Uganda, Apostle Edward Ssewanyana uyobora itorero rya Worldwide Apostolic Church yatangaje amagambo y’ubuhanuzi ateye ubwoba aho yavuze ko yabonekewe mu nzozi maze akabona nyakwigendera, Mozey Radio arimo guhira ikuzimu, ndetse ko hari abandi bahanzi batatu bakomoka mu gihugu cya Uganda bagiye nabo kuzapfa.

Umupasiteri wo muri Uganda yatangaje amagambo akomeye kuri Mowzay Radio



Ni mu magambo afite umutwe uvuga uti: ”Ubuhanuzi buburira abahanzi ba Uganda.” Aho uyu mupasiteri yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 hagiye gupfamo abandi bahanzi batatu bakomoka muri Uganda niba batihannye kuko ngo yabyeretswe na mwuka wera. Yagize ati: “Umwuka wera yarambonekeye anyereka abahanzi 3 bagiye kuzapfa muri uyu mwaka wa 2018, mu gihe bazaba batihannye ibyaha byabo.Mu ibonekerwa nabonye buri muhanzi aziritswe n’umunyururu uzirika imbwa.”

Pasiteri Edward yakomeje avuga ko Satani yahaye abahanzi ba Uganda ubureganzira bwo kwidegembya ariko ngo ni umutego yabateze ashaka ko amaherezo abigarurira bikazarangira abivuganye bose. Muri iryo bonekerwa kandi ngo umwuka wera yamweretse Radio arimo gushaka gucika uwo muriro ariko kubera ko ntabushobozi yari afite waramukuruye arakongoka. Ndetse uyu mugabo akaba ahamya ko Imana yamweretse ko Mozey yapfuye atakiriye agakiza, kandi ko agomba kubabarizwa ikuzimu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU