Umuraperi wabaye ikimenyabose muri Africa cyane cyane mu gihugu cya Tanzania, Ambwene Allen Yessayah wiyise AY muri Muzika yarushinganye n’umukobwa w’umunyarwandakazi bamaze igihe bakundana.

AY yakoze Ubukwe n'umukobwa w'umunyarwandakazi
Ambwene Allen Yessayah yakoze Ubukwe n’umukobwa w’umunyarwandakazi




Ibirori by’ubukwe bwa AY n’umunyarwandakazi Sudi Suleiman Rehema “Remy” byabereye mu mujyi wa Dare Es Salaam bikaba byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye biganjemo n’abahanzi.

Umuraperi Mwana Fa uherutse gukorana indirimbo n’itsinda rya Active ni umwe mu bahanzi bari bambariye Ambwene Allen Yessayah, si we gusa kandi kuko na Hermy B umutunganyiriza indirimbo nawe ari mu bamwambariye.

Abakire bakomeye muri Tanzania bari babutashye
Abakire bakomeye muri Tanzania bari babutashye
Umuraperi Mwana Fa uherutse gukorana indirimbo na Active ari mu bambariye AY
Umuraperi Mwana Fa uherutse gukorana indirimbo na Active ari mu bambariye AY



Ibirori byabo byabereye ahateganye n'amazi magari
Ibirori byabo byabereye ahateganye n’amazi magari

Golden Tulip y’I Dar Es Salaam ari naho habereye ubu bukwe hegeranye n’amazi magari, hakaba hari hateguwe mu buryo bunogeye ijisho, ndetse bamwe mu batumirwa bahawe imitaka yo kwikiza Izuba.

Ambwene Allen Yessayah wiyise AY yarushinganye n'umunyarwandakazi Sudi Suleiman Rehema “Remy”
Ambwene Allen Yessayah wiyise yarushinganye n’umunyarwandakazi Sudi Suleiman Rehema “Remy”
Ibyishimo byari byose hagati ya AY na Remy
Ibyishimo byari byose hagati ya AY na Remy

Tubibutse ko Tariki ya 10 Gashyantare 2018 aribwo Ambwene Allen Yessayah yatanze inkwano mu muryango w’umukunzi we Remy, uyu muhango ukaba warabereye I Nyamata muri Golden Tulip Hotel.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU