Umutoza w’umufaransa Didier Gomez Da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2012/2013 ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bigenze neza yagaruka muri iyi kipe yamuzamuriye izina.

Didier Gomez ashobora kuba igisubizo cy'ikibazo Rayon sports ifite

Uyu mutoza uri mu ikipe ya JSM Skikda yo Algeria, biravugwa ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse biramutse bigenze neza yagaruka gutoza iyi kipe yavuyemo mu myaka 4 ishize.

Uyu mutoza ntiyishimye mu gihugu cya Algeria aho arigutoza bityo bikaba bishobora gutuma yagaruka mu Rwanda gutoza Rayon sport, cyane ko perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yifuza kongera gushimisha abafana ba Rayon Sports batishimye muri iyi minsi kubera gutsindwa na mukeba wabo APR FC imikino 2 yikurirkiranya.

Ku munsi w’ejo nibwo umutoza Karekezi Olivier wari usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports yuriye indege yisubirira muri Sweden aho umuryango we uherereye, ndetse bivugwa ko atazagaruka kubera umwuka mubi wari hagati ye n’abayobozi be cyane, ko yagiye atabasezeye.

Kuva Gomez yava muri Rayon Sports, ntiyigeze ahisha urukundo akunda iyi kipe cyane ko ubwo Rayon Sports yarwanaga n’umwenda wa Raoul Shungu, Gomes yasabye abafana guteranya bagakura iyi kipe ahabi abanza gutanga ibihumbi 350 FRw ndetse yatangaje ko yayivuyemo hari ibyo atagezeho yifuza ku zagaruka kurangiza.

Umutoza Didier Gomez yavuye muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere 2014 kubera kutabona umushahara we byatumye yerekeza mu ikipe ya Coton Sports de Garoua yo muri Cameroon.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU