Ikipe ya Rayon Sport yamaze kubona umutoza mushya uje gusimbura Karekezi Olivier uherutse kuyisezeraho, akerekeza muri Sweden kureba Umuryango we.

Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sport, asimbura Karekezi uherutse kuyivamo
Ivan Minnaert yagizwe umutoza w’ikipe ya Rayon Sport, asimbura Karekezi uherutse kuyivamo




Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 28 Gashyantare 2018 igahuza abayobozi b’iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda, yasojwe bemeje ko Umubiligi Ivan Minnaert ariwe mutoza mushya wa Rayon Sport aho agiye gusimbura Karekezi Olivier.

Minnaert ngo nta masezerano y’igihe kirekire yahawe n’ikipe ya Rayon Sport, ngo yabaye agizwe umutoza w’agateganyo ariko ngo bizavugururwa vuba.

Tubibutse ko uyu mugabo Atari ubwa mbere aje mu ikipe ya Rayon Sports kuko yayiciyemo mu mpera ya 2015, aza kuyivamo nyuma y’amezi 3 adasezeye yerekeza mu ikipe ya Leopards yo mu gihugu cya Kenya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU