Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba Umutoza wa Musanze FC yasezeye ku ikipe yatozaga Musanze Fc kuberako umwuka mubi.

N’icyemezo umutoza Sosthene izwi nka Lumumba yafashe nyuma y’aho ikipe ya Musanze inganyije na Gicumbi 0-0 mu mpera z’icyumweru gishize. Habimana Sosthene yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Musanze Fc tariki ya 7 Nyakanga 2016.

Habimana yemeye ko yamaze gusezera muri Musanze FC bitewe n’umwuka mubi yabonagamo. Avuga ko muri iyi kipe yari yarasinyemo amasezerano y’imyaka ibiri asezeye hari hasigayemo amezi ane gusa.

Masumbuko Moussa Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Musanze Fc yavuze ko, uyu mutoza yamaze kubasezera nyuma y’aho ubuyobozi buherutse kumwandikira ibaruwa bumusaba ibisobanuro ku musaruro muke w’ikipe n’umwanya iriho maze aho kugiran go asubize ibyo yasabwe yahisemo kubasezera.

yagize ati; “Ubu uyu mutoza umaze kugenda ikipe irasigaranwa na Mbusa Kombi Bill wari usanzwe ari umutoza wungirije kugeza igihe komite izafata umwanzuro wo gushaka undi mutoza”.

Musanze FC ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 10 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU