Hamisa Mobetto yatangiye gutoza umukobwa we ukiri umwana umwuga wo kumurika Imideli kugira ngo azakure afite inararibonye mugutegura no guhanga udushya nk’uko Abanyamideli batandukanye babigenza.

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

Mobetto yagize iki gitekerezo cyo gutoza umwana we ib’imideli akiri muto nyuma yo kubona ko harimo umusaruro ndetse bikaba hari n’ishusho nziza bizanira ubikora.

Mu gutoza umwana we yifashisha kumwambika imyambaro isa niye ndetse akana mwerekeza zimwe mu ngendo n’ibikorwa by’Abanyamideli kugira azakure yaramaze kubimukopera byose.

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

Uyu mwana Mobetto yamubyaranye n’undi mugabo, nyuma aza kubyarana undi mwana w’umuhungu na Diamond Platnumz biramenyekana ndetse bivamo n’umwuka mubi mu muryango we n’inshuti ye Zari, ariko mbere y’uko bijya kukarubanda  babanje kubigira ibanga, mu kiganiro yagiranye na Clouds Fm ku wa  19 Nzeri 2017, Diamond Platnumz yemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we se w’uyu mwana  wiswe amazina ye bwite.

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

Diamond akimara kubyemera ibintu bisa naho bitamugendekeye neza kuko byahise Bizana amakimbirane hagati ye na Zari ndetse binatuma Zari ahangana mu magambo na Mobetto baratukana barandagazanya,kugeza ubu bikaba ari n’ibintu bikomeje kubaka urukuta rurerure hagati y’umubano wa Diamond na Zari.

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

Mobetto yifuje ko Diamond yazajya amuha indezo y’umwana y’akayabo k’amamiliyono, ariko uyu muhanzi ahakanira urukiko ko amafaranga bamuca ntayo yabona kubera ko atunzwe n’umuziki gusa kandi ukaba udashobora kumuha umusaruro uremeye cyane buri kwezi.

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

Umwana waba bombi, Mobetto wamubyaye akomeje kugaragaza ko amwishimiye ndetse yifuza kuzamubona mo umuntu ukomeye kandi w’icyamamare mu gihe kiri imbere.

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

Umwana Mobetto yabyaranye na Diamond yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli
Umwana w’umukobwa wa Mobetto yinjiye mu ruhando rwo kumurika imideli

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU