Umuhanzikazi Madonna w’umunyamerika, ufite abana 4 bose yagize abe abakuye mu gihugu cya Malawi, arahamya ko umwe muri bo azaba perezida w’iki gihugu.

Ibi umuhanzikazi Madonna yabitangaje mu kwizihiza umunsi wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wizihizwa buri wa mbere wa gatatu w’ukwezi kwa Gashyantare, aho yavuze ko mu kuwizihiza yifatanyije n’uzaba Perezida wa Malawi. Yagize ati “Ku munsi wa Perezida, Nishimiye Perezida w’ahazaza wa Malawi!

Umwe mu bana umuhanzikazi Madonna arera ngo azaba Perezida wa Malawi

Madonna ubusanzwe ni umubyeyi w’abana 6 barimo 4 yakuye muri Malawi. Umukuru muri bo ni uyu witwa David Benda w’imyaka 12 y’amavuko yifurije kuzaba Perezida w’igihugu cye cy’amavuko gusa kuri ubu uyu mwana bigaragara ko inzira yishimiye kuruta izindi ari uguconga ruhago dore ko magingo aya arimo kwiga umupira w’amaguru mu ikipe ya Benfica mu gihugu cya Portugal.

Mu 2006 ni bwo Madonna yashinze umuryango yise “Raising Malawi” mu rwego rwo gufasha abana b’imfubyi hamwe n’ibigo bitandukanye birengera imfubyi muri Malawi. Uyu muryango ukaba waranahaga uburyo bwo kwiga(bourses)abana b’abakobwa.

Cyakoze imibanire hagati ya Madona n’abayobozi bo muri Malawi yagiye izamo agatotsi aho ingendo zitandukanye yagiye agirira muri iki gihugu iteka zatezaga impaka.



Ku ikubitiro uku gutwara abana ngo abarere byateje impagarara muri Malawi kuko amategeko yaho yaugaga ko kugirango uhabwe umwana uggomba kuba byibuze umaze umwaka uba muri iki gihugu, ariko ubwo uyu muhanzikazi yaganiraga na Oprah Winfrey yateye utwatsi ibi ng’ibi avuga ko aya mategeko nta hantu na hamwe yanditse.

Mu 2009 urukiko rw’ikirenga rwa Malawi rwanze ubusabe bwa Madonna wifuzaga kurera undi mwana w’umukobwa nanone bavuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika yabayemo byibuze umwaka n’igice.

Umwe mu bana umuhanzikazi Madonna arera ngo azaba Perezida wa Malawi
Urukundo umuhanzikazi Madonna akunda abana bituma buri mwaka ashaka abana bo gufasha muri Malawi

Mu 2013, Perezida Joyce Banda yanenze imyitwarire ya Madonna amushinja kwivanya no kuvogera abayobozi ba Malawi yitwaje ko afasha abana muri iki gihugu agashaka ko bamufata nk’akamana. Uhagarariye inyungu z’uyu muhanzi nawe yahise ashyira mu majwi ubuyobozi bw’iki gihugu abushinja kudashima ibikorwa by’urukundo uyu mugore akora.

Ariko iyi mibanire itari myiza yaje guhindura isura ku bwa Perezida mushya w’iki gihugu Peter Mutharika aho Madonna yongeye kwisanga muri iki gihugu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU