Austin Toshi Luwano wamenyekanye mu muziki nka Uncle Austin akaba n’umunyamakuru, agiye gushyira hanze igitabo yanditse gikubiyemo inkuru zaranze ubuzima bwe harimo ukuntu yategetswe kurongora afite imyaka 19, iby’umugorewe Joanna bivugwa ko baherutse gutandukana, ubuzima yabanyemo na Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana n’ibindi byose bituma bamwibazaho.

Uncle Austin yahatiwe kurongora afite imyaka 19.

Uncle Austin uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Najyayo’ yatangaje ko ubu ageze kure igitabo ari kwandika kizaba gikubiyemo inkuru z’ubuzima butoroshye yanyuzemo kuva akibana n’ababyeyi be muri Uganda kugeza aje gutura mu Rwanda aho iwabo bakomoka.

Uyu muhanzi kandi akaba yabwiye ikinyamakuru Ibyamamare.com dukesha iyi nkuru, ko muri iki gitabo azibanda cyane ku bibazo abantu bamwibazaho harimo ibye n’umugorewe Ingabire Liliane wamurushaga imyaka 6 avuga ko bamuhatiye kurongora mu mwaka wa 2006 ubwo yari agifite imyaka 19 bizakurangira batabanye.

Austin muri 2006 nibwo yarongoye Ingabire Liliane babimuhatiye.
Austin muri 2006 nibwo yarongoye Ingabire Liliane babimuhatiye.

Muri iki gitabo kandi Austin ngo azagaruka ku bibazo by’ubuzima yanyuzemo akiri mu mashuri, yari umwana wavukiye mu muryango wifashije ariko se amaze gupfa iwabo babura ubushobozi bwo kumwishyurira ishuri bityo biba ngombwa ko ashaka akazi kugira ngo abashe kubona amafaranga y’ishuri.

Mwiza Joannah ngo yasigiye Uncle Austin umwana babyaranye arigendera.
Mwiza Joannah ngo yasigiye Uncle Austin umwana babyaranye arigendera.

Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yamaze gutandukana n’umugorewe Umwiza Joanna bari bamaze igihe babana akaza kumusigira umwana w’umukobwa babyaranye akigendera.

Mwiza Joannah ngo yasigiye Uncle Austin umwana babyaranye arigendera.

Austin avuga ko ukuri kwabyo nakwo kuzamenyekana iki gitabo nigisohoka. Kizanagaruka kandi ku nkuru y’urugendo rwe muri muzika ndetse ngo kikazaba kirimo n’ingingo ivuga ku mubano we na Mowzey Radio uheruka kwitaba Imana, ngo azaba avuga ukuntu babanye bakiri ingimbi baririmbana muri Korali.

Uncle Austin yahatiwe kurongora afite imyaka 19.

Iki gitabo ngo Austin yatangiye kucyandika mu mwaka ushize wa 2017, avuga ko ntagihindutse azagishyira hanze mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi kw’Ukuboza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU