Producer Ndayishimiye Innocent wamamaye ku izina rya Ganza Image mu kazi ko gutunganya amashusho(Video Production) yasanzwe mu rugo yabagamo yitabye Imana aho bivugwa ko ashobora kuba yiyahuye.

Ganza w’imyaka 25 yari amaze kuba inararibonye mu gutanganya amashusho cyane cyane ayafatiwe mu kirere hifashishijwe Drone(Aerial View), ndetse niwe wakoze indirimbo zakunzwe nka Merci ya Alpha Rwirangira, Habibi ya The Ben(Yayifatanyije na Producer Cedru).

Uyu musore wari usanzwe aba muri Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasanzwe mu rugo yabagamo yapfuye, bikaba bivugwa ko ngo ashobora kuba yiyahuye, ariko impamvu yabimuteye ntiramenyekana.

Producer Ndayishimiye Innocent wamamaye nka Ganza Image yitabye Imana
Producer Ndayishimiye Innocent wamamaye nka Ganza Image yitabye Imana



Ganza yari amaze kuba inararibonye mu gukora Video
Ganza yari amaze kuba inararibonye mu gukora Video
Biravugwa ko Ganza Image yaba yiyahuye
Biravugwa ko Ganza Image yaba yiyahuye

Kugeza ubu, Polisi yo mu gace atuyemo iracyakora iperereza ku rupfu rwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU