Ku munsi w’ejo ku cyumweru mu mukino wa Volleyball  bakinaga imikino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’umwaka wa 2018, iyi mikino yabaye ku bibuga bitanduka bya hano mu Rwanda.



Gisagara yakiriye IPRC South na UTB, imikino yabereye mu Karere ka Gisagara kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018. Umukino ubanza Gisagara yatsinze IPRC South ku museti 3-0, iseti ya mbere ku manota 25-22, iya kabiri ku manota 25- 10, ndetse n’iya gatatu ku manota25-17.

Umukino wa kabiri Gisagara Volleyball Club yatsinze UTB amaseti 3-2. Gisagara yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-23, UTB itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-22, Gisagara itsinda iseti ya gatatu ku manota 25-17, UTB itsinda iseti ya kane ku manota 25-19, Gisagara itsinda iseti ya gatanu ku manota 15-9. Undi mukino wabaye muri iri tsinda UTB yatsinze amaseti 3-0 IPRC South.

Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara Volleyball Club yavuze ko gutangira neza bitera imbaraga cyane ko bifasha ikipe kugenda yongera amanota ariko bikaba bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo ikipe ikomeze uyu murego.

Yagize ati “shampiyona ikinwa igihe kirekire ni nayo mpamvu ikipe ifite abakinnyi bahagije ibasha kwitwa neza kuko mu mikino hagati habamo ibibazo bitandukanye nk’imvune z’abakinnyi n’ibindi”.

Avuga ko biteguye kongera kwegukana shampiyona y’uyu mwaka nk’uko babigezeho mu mwaka wabo wa mbere muri shampiyona. Gisagara Volleyball Club ni yo iheruka kwegukana irushanwa ry’umunsi w’intwali itsinze ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 REG.

Muri iri tsinda REG yabashije kwitwara neza maze itsinda imikino yose aho yatsinze KVC amaseti 3-0, itsinda Kirehe amaseti 3-1. Itsinda rya gatatu APR yari yakiriye amakipe nka IPRC EAST na UNIK ku kibuga cya NPC.

APR yabashije gutsinda umukino umwe gusa aho yatsinze UNIK amaseti 3-0, IPRC East itsinda APR amaseti 3-1, naho UNIK itsinda IPRC East amaseti 3-1



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU