Abakozi b’ikigo cy’ubucuruzi kitwa Tesko cyo mu Bwongereza baherutse gufatwa amashusho bari gusambanira mu biro maze akwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga. Kuri ubu uyu mukobwa yasabye imbabazi anavuga uko byagenze.

mukobwa wafashwe amashusho ari gusambanira mu biro yavuze uko byagenze anifuza guhungira muri Brazil

Caitlyn Kirby w’imyaka 19 utuye muri Norwich mu Bwongereza yakoreraga ikigo cyitwa Tesco. Muri iki cyumweru ni bwo hasakaye amashusho ye n’umwe mu bayobozi b’ikigo ari we Neville Fox w’imyaka 35 barimo gusambanira mu biro.

Caitlyn atangaza ko yicuza cyane ibyo yakoze akemeza ko byari ubusazi bukomeye. Yakomeje avuga ko Neville wari umwe mu bayobozi bashya ushinzwe umusaruro w’ikigo Tesco yari amaze iminsi ibyumweru bike amutereta cyane ndetse akamubwira ko atakiri kumwe n’uwo bakundanaga we ufite imyaka 54 y’amavuko. Gusa ngo nti byari ibintu bikomeye.

Yagize ati: “Njye nari narangije akazi ariko we agifite ibyo gukora ubwo ahagana mu ma saa moya z’umugoroba ibintu byatangiye guhindura isura. Ni we wateye intambwe ya mbere maze nanjye ndatwarwa twembi tunanirwa kwihangana. Ibyakurikiyeho isi yose yarabibonye. Mu by’ukuri aranduta yakabaye yaragerageje kwihangana gusa nanjye nabaye umupfayongo.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho yaje ku kazi nk’uko bisanzwe asanga hari ibintu by’ibihuha bivugwa ariko ntiyamenya ibyo ari byo. Ubwo yarangizaga akazi ni bwo yeretswe amashusho y’ibyaraye bibaye maze akubitwa n’inkuba.

mukobwa wafashwe amashusho ari gusambanira mu biro yavuze uko byagenze anifuza guhungira muri Brazil
Neville Fox yabwiraga Caitlyn ko yatandukanye n’uwari umukunzi we

Nyuma y’uko aya mashusho y’aba bombi barimo gusambanira mu biro agiye hanze kandi aba bombi bahise birukanwa ndetse Caitlyn yemeza ko no mu muryango we atorohewe dore ko yari azwiho kuba umwana mwiza witonda. Kuri ubu ngo afatwa nka Kim Kardashian wa Norwich cyane cyane ibi akabyitwa n’umuvandimwe we. Yakomeje avuga ko nyuma yabonye ubutumwa busaga 300 bumusaba ubucuti ku mbuga nkoranyambaga.

Mukuru we we ngo yumva ko aya mashusho baru gusambanira mu biro azabagira ibyamamare ndetse bakabikuramo amafaranga nk’uko byagendekeye Kim Kardashian.

Caitlyn yasabye imbabazi abantu bose cyane cyane ikigo yakoreraga cya Tesko, umukunzi wa Neville ndetse n’umuryango we washegeshwe n’aya mahano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU