Godfrey Wamala uzwi nka Troy amafoto ye yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize bivugwa ko ariwe wishe Sekibogo Moses Nakintije [Mowzey Radio], mu ijoro ryakeye yaraye atawe muri yombi na Polisi ya Uganda.

Bouncer wishe nyakwigendera Mowzey Radio yafashwe



Polisi ya Katwe mu gace ka Kyengera yafashe uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko kugirango ahatwe ibibazo asobanura uko byagenze kugira ngo Radio yicwe.Uyu musore yari yabanje kwihisha ku nshuti ye ituye Kyengeraa ari naho Polisi yamusanze.

CP. Frank Mwesigwa wavuze mu izina rya Polisi yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare mu iyicwa rya Radio batabwe muri yombi,ngo bamaze gutegura ikirego.

Urugo rwa Troy, umu-Bouncer wamukubise yatewe mu rugo rwe kuri uyu wa Gatandatu n’abafana b’uyu muhanzi bangije byinshi mu bikoresho byari mu nzu ye.

Bouncer wishe nyakwigendera Mowzey Radio yafashwe

UGBLIZ yandikirwa muri Uganda iravuga ko mbere y’uko umuhango wo gushyingura Radio urangira, itsinda ry’abafana ba Good Life ryabarizwagamo uyu muhanzi bateye urugo rw’uwamukubise bitewe n’agahinda n’ishavu bagize,ngo bavuye ku irimbi bajya mu rugo rw’uyu musore batangira kumenagura bimwe mu bintu biri mu nzu ye banangiza amadarishya n’inzugi.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Radio yajyanywe igitaraganya ku bitaro bya Case Clinic i Kampala ariko bavuga ko batamwakira bamukomezanya mu bitaro bikuru ari naho yaguye nyuma yo kuva muri koma mu gihe kitagera no ku isaha nk’uko amakuru abivuga.

Bouncer wishe nyakwigendera Mowzey Radio yafashwe



Umu ’Bouncer’wakubise Radio yafunzwe

Mu gitondo cyo ku wa 01 Gashyantare, 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Radio.Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Radio akimara gukubitwa atahise ajyanwa mu bitaro ahubwo ko yerekejwe kwa muganga hashize iminsi nk’itatu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo kuvira mu bwonko.

Radio yakubiswe ari kumwe na Producer Washington akaba ari n’umwe mu batabarije uyu muhanzi.Ngo nyir’akabari yasabye abashinzwe umutekano guterura Radio bakamushyira hanze ya kabari kugirango iperereza rizerekane ko ariwe wateje akavuyo ubwo yasohokaga muri ako kabari.

Bouncer wishe nyakwigendera Mowzey Radio yafashwe

Binavugwa ko nyir’akabari yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uyu muhanzi kuva cyera.Mu bashinjwa urupfu rwe harimo Washington, nyir’akabari, umu ‘Bouncer’ na Jeff Kiwa wahoze ari umujyanama we.

Uyu Troy wafunzwe yari asanzwe aba I Dubai mu myaka yashize , yaje kugaruka muri Uganda yubaka umubiri ashyirwa mu itsinda rishinzwe gucunga umutekano w’akabari Radio yakubitiwemo ‘De Bar’.

Intandaro yo gukubitwa kwa Radio ntivugwaho rumwe kuko hari amakuru avuga ko Radio yakubiswe nyuma yo gucira boss w’akabari,ngo uyu mu ‘Bouncers’ yahise afata Radio mu mashati amubwira ko adakwiye gucira Boss we. Amakuru avuga ko intandaro y’ ibi byose ari uko Radio yagiye kunywera kuri ako kabari umuhereza amuzanira inzoga ipfunduye.

Bouncer wishe nyakwigendera Mowzey Radio yafashwe

Aka kabari Radio yakagezemo ahagana saa munani z’ijoro ari kumwe na Washington bavuye gutunganya Album ya Gospel yarimo akora.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU