Umuhanzi Douglas Mayanja wamamaye ku izina rya Weasel waririmbanaga na Mowzey Radio, yahakanye umubare w’abana 35 bavuka kubagore batandukanye bavuga ko aria be, yemera ko afite abana batatu bonyine.

Weasel waririmbanaga na Mowzey Radio yavuze ku bana 35 bivugwa ko bose ari abe

Weasel ibi yabivuze kubera amakuru amaze igihe kitari gito avuga ko uyu  musore uzwi mu itsinda rya GoodLyfe yaba amaze kugira abana basaga 30, nyuma y’uko ahagana mu mwaka wa 2016 bamubaragaho abana barenga 20, bashobora kuba bamaze kwiyongeraho abandi 15 mu gihe cy’umwaka umwe gusa n’andi meza make.

Nubwo Weasel yashatse guhishira ko abana bamuvugaho atari abe, we ubwe mu  kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, yavuze ko akunda abana cyane akaba ari nayo mpamvu imutera kubyara, gusa asubiramo ko afite abana batatu bonyine.



Amakuru uyu musore yatanze yahabanye n’ibyo yigeze kuvuga igihe yabazwaga intego afite mu kubyara abana benshi mu mwaka wa 2016, akavuga ko impamvu ari uko afitiye urukundo abana, kandi akaba akunze kubona abagore bamukunda ndetse akanavuga ko kugeza nanubu hari abamusaba ko yabatera inda.

Weasel, ahakana amakuru amuvugaho ko yaba amaze kuba Ise w’abana 35, mu gihe ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bihamya neza ko abana bose ari abe, ko amaze kubyarana n’abagore 25.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU