Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaye agirana ibihe byiza by’urukundo n’umunyamideli bahoze bakundana ,Wema Sepetu ubwo bari mu birori byari byateguwe na Wasafi Records.

Wema Sepetu yavuze ikihishe inyuma y'urukundo rudasanzwe we na Diamond Platnumz bafitanye



Uku kugaragara aba bombi bagirana ibihe byiza byateye urujijo mu bafana babo maze batangira kwibaza niba  Diamond yarasubiranye byeruye n’umukunzi we w’akahise.Gusa kuri ubu Wema Sepetu yasobanuye icyamuteye kugaragara yishimanye na Diamond.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru SDE ngo Wema sepetu yavuze ko yatumiwe na Diamond amusaba kwitabira ibirori bye nuko yemera ubutumire bwe, ndetse avuga ko nubwo batandukanye ariko ko nta makimbirane bagifitanye kuri ubu,  maze anongeraho ko ibyo yakoze yabikoze kuko byari bimushimishishe, ngo ntiyari yitaye ku bamurebaga.

Wema Sepetu yavuze ikihishe inyuma y'urukundo rudasanzwe we na Diamond Platnumz bafitanye

Wema yagize ati: Diamond yarampamagaye antumira muri biriya birori nanjye nemera ubutumire bwe.Njye nkora ibintu bishimisha umutima wanjye,simba nitaye ku byo abantu bari buntekerezeho kuko ibyishimo byanjye ni icyo mbona mbere ndetse ibyo ni ubuzima bwanjye.Kuba narafashije Diamond si ikintu kibi kuko ndanamwishimira cyane, mba nshaka kuzuza inzozi ze aba afite.Kuri ubu nta makimbirane tugifitanye, ubwo twashwanaga abantu bagiye bavuga inkuru ko twanganye gusa turacyabanye neza,twarakomeje neza kandi twembi turishimye.Nubaha ubuzima bwe kandi na we ni ko abigenza, kandi ni byiza cyane.Turi bakuru bihagije, ndetse abantu bazakomeza batuvuge ariko turi inshuti zisanzwe rwose!”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU